00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Rugina Kayumba yashyikirije Perezida Touadéra impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Centrafrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 March 2025 saa 09:01
Yasuwe :

Ambasaderi Olivier Rugina Kayumba yashyikirije Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nka Ambasaderi.

Umuhango wo gutanga izi mpapuro wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Werurwe 2025, ubera mu Murwa Mukuru i Bangui, mu Biro bya Perezida Faustin Archange Touadéra.

Inama y’Abaminisitiri niyo yagize Olivier Rugina Kayumba Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, akagira Icyicaro Gikuru i Bangui.

Muri uwo muhango, Ambasaderi Kayumba yagejeje kuri Perezida Touadéra indamukanyo za mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, amwifuriza we n’abaturage b’igihugu cye kugira ishya n’ihirwe.

Yanamumenyesheje ko azakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi no gukomeza ndetse no kongera ubutwererane n’ubuhahirane.

Perezida Touadéra yijeje Ambasaderi Kayumba ubufatanye mu gusohoza neza inshingano yahawe, anashimira Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda bose ku kudahwema gushyigikira igihugu ayoboye, yizeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku by’umutekano ndetse n’ubucuruzi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka ’MINUSCA.’

Rufiteyo kandi abasirikare bo mu mutwe udasanzwe boherejwe mu 2020 binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye, kugira ngo barinde inzego nkuru za Leta. Aba basirikare bagira n’uruhare mu gutoza no kongera ubumenyi bwa bagenzi babo ba Centrafrique.

U Rwanda na Centrafrique bifitanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubwikorezi, ingufu z’amashanyarazi, n’ibindi.

Ambasaderi Olivier Rugina Kayumba yashyikirije Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Ambasaderi Kayumba yagejeje kuri Perezida Touadéra indamukanyo za mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, amwifuriza we n’abaturage b'igihugu cye kugira ishya n’ihirwe
Umuhango wo gutanga izi mpapuro wabereyemu Murwa Mukuru wa Centrafrique, i Bangui mu Biro bya Perezida Faustin Archange Touadéra
Ambasaderi Olivier Rugina Kayumba yakiriwe na Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .