00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Omar Daair yagaragaje ko yanyuzwe na Car Free Day

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yagaragaje ko yashimishijwe no kwitabira siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’.

Ambasaderi Omar Daair ukiri mushya mu Rwanda kuko muri Nyakanga 2021 aribwo yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye, ni umwe mu bitabiriye ‘Car Free Day’ yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nzeri 2021.

Iyi ni yo Car Free Day ya mbere ibaye kuva muri Nyakanga hashyirwaho Guma mu Rugo yatumye siporo rusange ihagarikwa ubwo ubwandu bwa COVID-19 bwari bumaze kwiyongera.

Ambasaderi Omar Daair abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yanyuzwe n’iyi Siporo yemeza ko ari uburyo bwiza bwo gutangira icyumweru.

Yagize ati “Ni uburyo bwiza bihebuje bwo gutangira icyumweru cyawe! Nakunze kwiruka hirya no hino Kigali muri Car Free Day. Niba utarasohoka, ambara imyenda yawe ya siporo.”

Omar Daair yagizwe Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda asimbura Joanne Lomas. Ni umugabo ufite inararibonye mu bya politiki mpuzamahanga, aho amaze imyaka 20 muri ako kazi, ndetse si mushya muri Afurika kuko yakoze mu bihugu nka Misiri, Sudani ndetse se umubyara akaba afite inkomoko muri Tanzania.

Ambasaderi Omar Daair yagaragaje ko yanyuzwe na Car Free Day
Aha Ambasaderi Omar Daair yari ageze kuri Kigali Convention Centre
Yashimishijwe no kuzenguruka ibice bitandukanye bya Kigali ari muri siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .