Ambasaderi Kalisa yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Libya

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 19 Mutarama 2021 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Alfred Gakuba Kalisa yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Libya, Mohamed Taher Siala kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’iyo Minisiteri kiri mu Murwa Mukuru wa Libya, Tripoli.

Minisitiri Siala yifurije Ambasaderi Kalisa kuzagira imirimo myiza ndetse anamwifuriza kuzahirwa muri byose.

Ambasaderi Kalisa na we yashimiye Leta ya Libya mu mugambi wayo wo kugarura amahoro mu gihugu kimaze igihe cyarazahajwe n’intambara. Afite icyicaro mu Misiri, aho azaba areberera inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu, Libya na Algeria.

Ambasaderi Kalisa kandi yashimangiye ubushake bw’u Rwanda mu kubaka umubano ushingiye ku bufatanye bubyara inyungu hagati ya Libya n’u Rwanda.

Iyi nama yahuje Ambasaderi Kalisa na Minisitiri Siala yanitabiriwe na Khalifa Al-Rabibi, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Libya.

Mbere y’uko Libya yinjira mu ntambara yakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Muammar Gaddafi, u Rwanda na Libya byari bisanzwe bifitanye umubano mwiza wanabyaye ibikorwa by’iterambere birimo ishoramari ryakozwe n’ikigo cy’itumanaho cya Rwandatel rikozwe n’abashoramari baturutse muri Libya.

No mu gihe Libya yinjiraga mu bihe by’intambara, u Rwanda rwakomeje gukora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo icyo gihugu cyahuye na byo, ndetse mu mwaka wa 2019 rwasinye amasezerano yemera ko ruzavana impunzi 500 mu gihugu cya Libya, nyuma y’uko bigaragaye ko zafatwaga nabi muri icyo gihugu kitari kigifite ubushobozi bwo kuzirindira umutekano.

Mu mwaka wa 2019 kandi, Perezida Kagame yitabiriye inama yamuhuje na mugenzi we wa Misiri, Fatta al Sisi, yari igamije kurebera hamwe icyakorwa mu gukemura ibibazo by’umutekano mucye biri muri Libya ndetse na Sudan.

Ni umuhango wabaye hitabwa ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Ambasaderi Kalisa yabwiye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Libya ko u Rwanda rurajwe ishinga no kubaka umubano ukomeye hagati y'ibihugu byombi
Ambasaderi Kalisa yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Libya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .