Ambasaderi Habimana yashyikirije Umwami wa Maroc impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Sheikh Habimana Saleh, yashyikirije Umwami Mohammed VI impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Izo mpapuro zatanzwe kuri uyu wa Gatatu aho abambasaderi 25 b’ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi na Qatar bashyikirije Umwami wa Maroc impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu bwami bwe.

Ntabwo higeze habaho umwanya wo kuba buri wese yagirana ibiganiro n’Umwami nk’uko bijya bigenda kuko bari benshi, gusa muri batanu bavuganye nawe harimo na Ambasaderi w’u Rwanda.

Ambasaderi Habimana yabwiye IGIHE ko “naboneyeho kumushyikiriza indamukanyo za Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Izi mpapuro zitanzwe nyuma y’iminsi irindwi Ambasade y’u Rwanda ifunguwe ku mugaragaro i Rabat muri Maroc mu muhango wabaye ku wa 15 Mutarama 2020 wari witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Maroc, Nasser Bourita.

Ambasaderi Habimana yavuze ko yashimishijwe n’ibikorwa by’impurirane byabaye mu gihe cy’icyumweru kimwe, bishimangira umubano w’u Rwanda na Maroc.

Ati “Nashimishijwe n’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yaje kuyifungura ndetse n’ibiganiro yagiranye n’abantu batandukanye.”

“By’umwihariko ariko ibyo yagiranye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc bijyana n’icyerekezo cy’uko na dipolomasi y’u Rwanda izafasha mu gusubiza ikibazo Abanyarwanda babajije Perezida wa Repubulika mu mwaka mushya, ku cyo atekereza ku mupira w’amaguru akababwira ko abafitiye gahunda nzima. Ambasade y’u Rwanda rero irifuza kubigiramo uruhare, mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Umukuru w’Igihugu.”

U Rwanda na Maroc bifitanye umubano mwiza ushingiye ku ngeri nyinshi zirimo nk’uburezi, aho magingo aya hari Abanyarwanda basaga 100 biga muri icyo gihugu, mu mashami arimo Ubuvuzi, Engineering n’ibindi.

Mu 2016, Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Maroc yambikwa n’Umwami w’iki gihugu umudali uruta indi yose mu gihugu witwa Wissam Al-Mohammadi. Ni umudali ukozwe muri diyama itavangiye ariko wungikanyije inshuro 19 mu nteranyirizo zikoze muri zahabu. Urabagirana mu mabara aho ugenda wihindagura uba move cyangwa iroza.

Muri uwo mwaka kandi, Umwami Mohammed VI yasuye u Rwanda, yakiranwa urugwiro n’icyubahiro akwiriye mu rugendo rwagombaga kumara iminsi itatu ariko birangira rumaze itandatu.

Ubwo yari mu Rwanda yarambagiye igihugu n’amaguru aho yagaragaye mu iguriro ryo mu muturirwa wa Kabiri muri KCT ricuruza imirimbo, mu gusohoka aca ahirengeye azamuka n’amaguru yerekeza ahari imodoka zamutwaraga.

Amasezerano y’ubufatanye 22 hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono mu minsi yari mu Rwanda. Arimo ay’imishinga y’akayabo nko kubaka inzu ziciriritse zigera ku 5000 mu Murenge wa Ndera zizatwara miliyoni 68 z’amadolari, miliyoni y’ama-euro yahawe Imbuto Foundation, n’indi mishinga nko kubaka uruganda rw’imiti n’ishuri ry’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu, u Rwanda na Maroc bimaze gusinyana amasezerano agera kuri 40. Ambasaderi Habimana avuga ko yose ari “amasezerano meza, turifuza ko twakora akazi gakomeye ku buryo twashyira mu bikorwa ibyo abayobozi bakuru bacu biyemeje. Twe nka Ambasade dusanga umubano w’u Rwanda na Maroc ushingiye ku cyerekezo gitangwa n’abakuru b’ibihugu byombi’.

Umubano w’u Rwanda na Maroc ni urugero rwiza rw’uko ibihugu bya Afurika bikwiye kubana, bibyaza umusaruro amahirwe byifitemo binyuze mu bufatanye, nyuma akaba aribwo bigana amahanga ya kure. Ibi ni nabyo Perezida Kagame akunze kugarukaho.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Sheikh Habimana Saleh, ari kumwe n’Umujyanama muri Ambasade, Uwera Assoumpta, ubwo yari agiye gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Ambasaderi Habimana mbere y'uko ajya gushyikiriza Umwami wa Maroc izi mpapueo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza