Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Mata 2025, ubwo Ambasade y’u Rwanda yibukaga abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi Antoine Anfré, yavuze ko biteye impungenge ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwiyongera nubwo ari icyiciro abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa baba barateganyije.
Ati “Ibyo ni byo bihangayikishije, kubera ko abantu bategura Jenoside nabyo barabitegura. Ni icyiciro kibaho mu miterere ya Jenoside. Tuzi ko Abajenosideri na mbere y’uko bayikora, baba barateguye uburyo bazayihakanamo."
Yakomeje ati “Ni byo byabaye kuri Jenoside yakorewe Abanya-Armenia, ni byo byabaye kuri Jenoside yakorewe Abayahudi kandi ni kimwe n’ibyo tubona kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rero ni iki dukwiye gukora? Tugomba kurwanya buri gihe abapfobya ariko ni intambara ihoraho kandi igahora isaba amayeri mashya.”
Yatanze urugero rw’uko u Bufaransa bwatangiye gutanga ubutabera ku bakurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko umwaka ushize bwabihamije Umunya-Cameroon unafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana, akanabihanirwa.
Yavuze ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwiyemeje gufasha mu gutanga ubutabera ku bagikekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo hakiri imibare y’abakidebyemba.
Yerekanye ko nibura imanza ebyeri z’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ziburanishwa buri mwaka mu Bufaransa nubwo ibimaze gukora ari bike ugereranyije n’umubare w’abajenosideri bari muri icyo gihugu.
Yavuze ko abantu bagiye bahungira mu Bufaransa mu myaka itambutse bakwiye kubona ko icyo gihugu kitakiri ubwihisho ku wakoze ibyaha ahubwo ko ukuboko ku butabera kutazabura ku bageraho, bagafatwa kandi bakagezwa imbere y’inkiko.
Nyirandayishimiye Esperance, wiciwe umugabo wakorerega Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, yavuze ko bishimira kuba bafashwa kwibuka abishwe muri Jenoside.
Yagaragaje ko imiryango y’abari abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa yasigaye, yifuza guherekezwa no mu rugamba rw’iterambere cyane ko iyo Ambasade nayo yabyemeye.
Yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo yayo ikomeje kwiyongera nyuma y’imyaka 31.
Ati “Mbona ari mu binyamakuru, ari ahantu hose, barayihakana ariko mbona batazabishobora nidushyiramo imbaraga nk’Abanyarwanda bayirokotse tugakora ibyo tugomba gukora turwanya iyo ngengabitekerezo.”
Muhimuzi Mugisha Daniel, yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye gushyira imbaraga mu gukora cyane no kwishakamo ubushobozi kandi hari icyizere cy’ejo hazaza.
Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko umuryango mpuzamahanga udashobora gusubiza ibibazo byabo ahubwo bakwiye guharanira kwigira kuko mu gihe cya Jenoside watereranye Abatutsi bicwaga.
Ati “Dufite imbaraga, ubushobozi, icyizere ndetse n’ubumwe twubatse. Ikibazo ni icyacu kandi igisubizo kizaturuka muri twe. Nk’uko mwabibonye twateze amaboko ariko abayateze si ko batabawe, hari imbwa zabaruse, zurira indege, abandi basigirwa Interahamwe bicwa urubozo. Iryo ni isomo rikomeye twavanyemo, numva tugomba kuzirikana. Numva buri muntu wese akwiye kubizirikana akubakira aho akamenya ko akimuhana kaza imvura ihise.”
Yakomeje ashimangira ko Abanyarwanda bakwiye kurushaho kubaka ubumwe kuko buzafasha mu kubaka igihugu aho guha umwanya ibibatanya.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!