Ambasade ya Israël mu Rwanda yatanze ibiribwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mata 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gutanga ubufasha ku batari kubona ibiribwa muri iki gihe cyo guhashya icyorezo cya Coronavirus, muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’, abunganira iyi gahunda bakomeje kwiyongera.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2020, Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr Ron Adam, yatanze inkunga ya toni enye z’ibishyimbo, umuceri na kawunga, bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkunga yatanzwe mu izina ry’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutwererane no gutanga inkunga wa Israël (MASHAV), izahabwa abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bakeneye ibiribwa bibunganira muri ibi bihe imirimo hafi ya yose yabaye ihagaritswe.

Muri iki gikorwa, Ambasade ya Israël yakoranye n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu Rwanda yitwa ‘Inspire Women for Development (IWD) na Tabara Program’ yashinzwe mu rwego rwo gufasha abari kugorwa no kubona amafunguro kubera COVID-19.

Iyi nkunga ikaba yashyikirijwe ubuyobozi bukuru bw’ubuhunikiro bw’ibiribwa buri mu Karere ka Kicukiro.

Ambasaderi Ron Adam yavuze ko kuva Coronavirus yadutse, abantu benshi muri Kigali batakaje akazi mu ngeri zitandukanye.

Ati “Nishimiye ko twagize uruhare mu kunganira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gutanga amafunguro y’ibanze ku bayakeneye muri Kigali.”

Dr Ron Adam yashimangiye ko Israël izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye ku neza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Yanaboneyeho kwihanganisha Abanyarwanda muri ibi bihe hibukwa ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko igihugu cye cyifatanyije n’Abanyarwanda kandi basengera abarokotse kugira ngo bakire ibikomere batewe na Jenoside ndetse ko amahano yagwiriye u Rwanda adakwiye kuzongera kubaho ukundi.

Ambasade ya Israël mu Rwanda yatanze inkunga ingana na toni enye z’ibishyimbo, umuceri na kawunga, bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda
Iyi nkunga yatanzwe yashyikirijwe ubuyobozi bukuru bw’ubuhunikiro bw’ibiribwa buri mu Karere ka Kicukiro
Ku wa 10 Mata 2020, Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr Ron Adam, yatanze inkunga ya toni enye z’ibishyimbo, umuceri na kawunga, bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu kunganira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gutanga inkunga y'ingoboka ku bagizweho ingaruka na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .