00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ABC News yanenzwe kuba icyanzu cy’amakuru y’ibinyoma agamije guharabika u Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Ukuboza 2020 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Rwanda muri Singapore yasohoye inyandiko yamagana inyandiko y’umunyamakuru Andrew Greene yasohotse muri ABC News yo muri Australia ivuga kuri Zihabamwe Noel ushinja Leta y’u Rwanda kumutera ubwoba nyuma yo kwanga kuyibera maneko, igaragaza ko byakozwe hagamijwe guharabika ubuyobozi.

Ku wa 12 Ukwakira 2020 nibwo The Sydney Morning Herald yatangaje inkuru yanditswe na Anna Patty na Leon Hartwell, ivuga yubakiye kuri Zihabamwe wavugaga ko aterwa ubwoba kubera kwanga imikoranire n’u Rwanda.

Nyuma y’iminsi itanu, ku wa 17 Ukwakira, iyo nkuru yongeye gutangazwa na ABC News ku izina rya Andrew Greene, mu gisa no gutesha ikuzo Guverinoma y’u Rwanda.

Noel Zibahamwe yageze muri Australia mu 2000, aza kubona ubuhungiro. Mu buhamya bwe avuga ko ‘bamwe mu bagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Australia bafite ubwoba bw’abo mu miryango yabo bicirwa mu Rwanda bitewe n’uburyo ubutegetsi bukoresha bucecekesha ababunenga baba mu mahanga’.

Uyu Zihabamwe ubarizwa mu Mujyi wa Sydney muri Australia ari mu barwanya igihugu ndetse yakunze kugaragara mu bikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yiyunze kuri RNC ifatwa nk’Umutwe w’Iterabwoba ndetse wanagize uruhare mu bitero byagabwe muri Kigali no mu Majyaruguru y’u Rwanda, bigahitana abantu.

Ambasade y’u Rwanda muri Singapore isobanura ko ibirego bya Zihabamwe Noel ku bavandimwe be baburiwe irengero nta shingiro bifite.

Iryo tangazo rikomeza riti “Mu gihe iperereza rigikomeje, yaba Zihabamwe ndetse n’umuryango we, nta wigeze amenyesha ubuyobozi bw’u Rwanda iby’ibura ry’abo bagabo cyangwa ngo bakorane mu gusuzuma ishingiro ry’icyo kirego.’’

Ambasade ivuga ko Zihabamwe afite abavandimwe benshi mu Rwanda kandi batekanye, nta kibazo bafite.

Iti “Yifurebye umwambaro wo guharanira uburenganzira bwa muntu, agamije gukusanya inkunga y’imitwe y’iterabwoba irimo RNC.’’

Zihabamwe Noel avuga ko ikibazo cye gifite imizi mu myaka itatu ishize, ubwo yitabiraga inama yabereye i Sydney mu 2017.

Ambasade y’u Rwanda muri Singapore ivuga ko nta muyobozi wayo wigeze atera ubwoba Umunyarwanda uwo ariwe wese, muri icyo gikorwa cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu barimo Abanyarwanda baba muri Australia n’inshuti zabo.

Iti “Nta kintu kigaragaza ko Noel Zihabamwe yitabiriye iyi nama. Birababaje kubona abanyamakuru ba ABC News na The Sydney Morning Herald batarashatse amakuru yimbitse kuri ibi birego ngo bavugane n’abitabiriye iki gikorwa cyari gifunguriye buri wese.’’

Muri iyo nkuru kandi, ABC inashinja “ababyeyi b’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Perth muri Australia, kohereza abana babo mu nkambi zitorezwamo abasirikare aho baba bambaye n’impuzankano zabo.’’

Ibi nyamara ku bazi umuco Nyarwanda n’uko Itorero ryakorwaga si bishya mu mateka y’u Rwanda.

Itorero ryashyizweho mu rwego rwo kurushaho gutoza no kwigisha Abanyarwanda barimo n’urubyiruko gukunda igihugu, guharanira ubutwari, kwanga ubuhemu, gufatanya gukemura ibibazo no kwirinda ubutsimbanyi ariko byose bishingiye kuri kirazira n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Ambasade y’u Rwanda muri Singapore ivuga ko gufata iyi gahunda ikagereranywa n’igikorwa cya gisirikare ‘bigaragaza uko itangazamakuru ryo mu bihugu bikomeye byitwara iyo bitara inkuru kuri Afurika.’

Zihabamwe we akomeje kwigira impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu agamije gufasha bagenzi be mu icengezamatwara rigamije guhungabanya igihugu.

Ni umugambi ahuriyeho n’abandi barimo Padiri Thomas Nahimana, wiyita Perezida wa Guverinoma ikorera mu buhungiro, ukunda kumusura cyane aho atuye mu Mujyi wa Sydney.

Ibi bikorwa byose bihuriyeho n’abarimo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranywe n’ubutabera kubera uruhare bagize mu byaha by’intambara muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibirego bya Zihabamwe bigamije kwerekana ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakora nka maneko z’igihugu ndetse bakotsa igitutu abibona nk’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Ambasade y’u Rwanda muri Singapore ishimangira ko ibi birego ari ibikorano, bigamije gutesha agaciro Guverinoma yagize uruhare mu iterambere rifatika ‘igihugu cyagezeho kuva mu myaka 26 ishize’.

Ikomeza iti “U Rwanda ruzakomeza guharanira ko abaturage barwo babaho neza kandi batekanye mu rugendo rugana ku iterambere rirambye.’’

Ivuga ko igihugu kizakomeza gukora ibishoboka ngo abaturage bacyo baba abagituyemo n’abo mu mahanga babeho bishimye.

Zibahamwe Noel yakoresheje ABC News yo muri Australia, abeshya ko ‘abavandimwe be babiri bo mu Rwanda bishwe’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .