Ambasade y’u Rwanda muri Maroc yafunguwe ku mugaragaro (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Maroc, Nasser Bourita, bafunguye ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda i Rabat.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’iminsi hari imirimo yo gutunganya aho abadipolomate b’u Rwanda bazakorera muri icyo gihugu.

Muri Nyakanga 2019 nibwo Perezida Paul Kagame yashyizeho abambasaderi bashya 15 barimo Sheikh Saleh Habimana woherejwe nka Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, nyuma y’igihe ari Ambasaderi mu Misiri.

Mu kiganiro Amb Habimana yagiranye na IGIHE mu kwezi gushize, yashimangiye ko iyi ambasade izagira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi unasanzwe umeze neza.

Yagize ati "Muri rusange umubano w’u Rwanda na Maroc umaze igihe kirekire cyane cyane, uhera ku ngendo Umwami wa Maroc yagiriye mu Rwanda n’izo Umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye muri Maroc."

"Ni umubano umaze kugaragaza umusaruro kuko harimo uruganda ruzakora imiti n’uruganda ruzakora ifumbire ndetse byatangiye gukora, ariko ni umubano ufite byinshi ushingiyeho cyane cyane ko ibi bihugu bibiri byamaze gusinya amasezerano asaga 30."

U Rwanda na Maroc kandi bifitanye umubano mwiza ushingiye ku burezi, aho magingo aya hari Abanyarwanda basaga 110 biga muri icyo gihugu, mu mashami arimo ubuvuzi bunyuranye, engineering n’ibindi.

Amb Habimana avuga ko hari byinshi u Rwanda ruzungukira muri ambasade nshya, mu guteza imbere umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Yagize ati "Hari byinshi [maze kubona] muri iyi minsi maze aha ngaha. Imvura yose iguye kuri buno butaka barayitega hanyuma bagakora ingomero, izo ngomero zigatanga amazi yo kunywa, agakora amashanyarazi, akanahinga. Ibyo bintu ndifuza kubikora nkabishyiramo imbaraga, ndifuza ko ambasade yacu mu byo izageraho, cyaba ari kimwe mu bintu byiza."

"Hano umupira w’amaguru wateye imbere cyane, hari abantu ba hano bakina mu mahanga, bakina i Burayi, numva ambasade yacu izadufasha kubanisha umupira w’amaboko n’umupira w’amaguru w’u Rwanda."

Yanavuze ko mu bijyanye n’ikoranabuhanga hari icyo bita igiti cya Maroc kigizwe n’ibyuma bifata imirasire y’izuba kikanatanga Wi-Fi.

Yakomeje ati "Icyo giti rwose ndifuza ko ambasade yacu yazakora uko ishoboye kose ikakigeza mu Rwanda. Ikindi iyo urebye Maroc ntabwo bahagarara mu bucuruzi, higeze kubaho gukangurira abantu gukora amasaha menshi, akenshi twasabwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame gukora nijoro, amasaha ashoboka.”

“Iyo ugeze Casablanca ntabwo abantu bajya baryama, numva nifuza ko Ambasade yacu idufashije twazakora umubano hagati y’Umujyi wa Kigali na Casablanca, biramutse byemewe n’inzego zose cyane cyane ububanyi bwacu n’amahanga, bigahabwa umugisha n’abakuru b’ibihugu, ndibaza ko twazigiranaho byinshi cyane cyane harimo n’Umuganda."

Inkuru wasoma: Ubuzima muri Maroc, gufungura ambasade n’ibindi: Ikiganiro na Amb. Habimana (Amafoto & Video)

Minisitiri Nduhungirehe na Nasser Bourita bafungura Ambasade y'u Rwanda i Rabat
Ni ubwa mbere u Rwanda rugize ambasade muri Maroc
Amb. Nduhungirehe asinya mu gitabo cy'abashyitsi
Minisitiri Bourita asinya mu gitabo cy'abashyitsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .