Ambasade y’u Bushinwa yashyikirije Akarere ka Rwamagana inkunga y’ibikoresho bya miliyoni 28 FRW

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ihagarariwe na Amb. Henry Rao Hongwei, yashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ibikoresho birimo sima 1000, intebe za pulastike 100, imipira yo gukina, imashini zidoda n’ibindi byinshi bifite agaciro ka miliyoni 28 FRW.

Ibi bikoresho bashyikirijwe kuri iki cyumweru, byitezweho gufasha abaturage bo muri aka karere mu bikorwa by’iterambere. Byatanzwe kandi hanatangizwa ubufatanye hagati y’Akarere ka Rwamagana n’ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye u Bushinwa ku nkunga bwateye akarere ayobora ndetse anabashimira ku kuba baremeye kugirana ubufatanye na ko.

Yavuze ko inkunga bahawe “irimo imifuka 1000 ya sima izifashishwa mu kubakira imiryango 474 itagira amacumbi muri aka karere, ibindi birimo imashini zizafasha amakoperative y’ubudozi mu kwiteza imbere, imipira izafasha ibigo by’amashuri muri siporo n’urubyiruko muri rusange ndetse n’intebe 100 zahawe koperative.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Amb. Henry Rao Hongwei, yavuze ko iyi nkunga ituruka ku mibanire myiza y’ibihugu byombi, anashimira ingamba zifashishijwe mu kwishakamo ibisubizo zirimo; umuganda, ubudehe, Itorero, ingando n’ibindi.

Amb. Hongwei yanavuze ko Abashinwa n’abanyarwanda ari abavandimwe kandi ko n’ibihugu byombi ari uko bifatanya muri gahunda zirimo ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo, ubuhinzi n’ibindi.

Mukaremera Alphonsine umwe mu bakora ubudozi wahawe imashini, yavuze ko igiye gutuma ibikorwa bye by’ubudozi byihuta cyane.

Ati “Twadodaga ibikapu, imitako, imyenda isanzwe muri rusange n’amatapi, ariko twari dufite imbogamizi y’ibikoresho byadutse tutari dufite, birimo nk’imashini zitera ibipesu n’izindi, ubu rero tugiye kudoda ibyisumbuye ku byo twakoraga bitewe n’ibikoresho tubonye.”

Mukashyaka Fridaus wakoreshaga imashini z’amaguru wahawe imashini z’umuriro, yavuze ko zigiye kubafasha mu budozi bwabo asaba ko bahabwa amahugurwa mu kuzikoresha kuko ngo batarabimenya.

Ibikoresho u Bushinwa bwatanze bifite agaciro ka miliyoni 28 FRW
Harimo imashini zo kudoda
Amb. Hongwei yahawe igishushanyo kerekana umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye
Amb. Hongwei yavuze ko ubufatanye bw'impande zombi bubumbatiye inyungu nyinshi
Meya Mbonyumuvunyi yashimiye Ambasade y'u Bushinwa yabateye inkunga izazamura imibereho y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .