Ambasade y’u Bushinwa yagobotse abarimu bo mu Karere ka Gasabo bagizweho ingaruka na COVID-19

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 27 Kanama 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda bize muri icyo gihugu (RCAO), yatanze miliyoni zirenga 22 Frw zo kugoboka abarimu bigenga bo mu Karere ka Gasabo bagizweho ingaruka n’ingamba zo guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.

Inkunga yashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo yatanzwe kuri uyu wa 27 Kanama 2020, igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho bifite agaciro k’arenga miliyoni 22.6 Frw.

Yakusanyijwe mu rwego rwo gufasha abarimu bamaze igihe badakora kubera icyemezo cya Guverinoma cyo gufunga amashuri nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Régis, yavuze ko bagiye kubarura abarimu b’amashuri yigenga bose bakeneye ibiribwa mbere y’uko bitangwa.

Yashimiye Ambasade y’u Bushinwa ubufatanye isanzwe ifitanye n’Akarere ka Gasabo, bitewe n’uko atari bwo bwa mbere igateye inkunga.

Umuyobozi Mukuru wungirije Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun, yasobanuye ko guhitamo gufasha abarimu bo mu Karere ka Gasabo ari imikoranire basanganywe.

Yagize ati “Impamvu twahisemo gufasha abarimu, ni uko iwacu mu Bushinwa umwarimu ari umuntu wubashywe cyane. Kumubona rero amerewe nabi biba ari ikibazo gikomeye cyane. Naho impamvu twahisemo Gasabo rero, ni uko ari ho dukorera, ni iwacu mbese ni uko ari ho ambasade yacu yubatse, kandi tukaba dushaka kugirana ubucuti n’abaturage b’i Gasabo.”

Inkunga yatanzwe irimo ibiribwa nk’umuceri, kawunga, ibishyimbo, amavuta, umunyu n’ibikoresho by’isuku nk’amasabune.

Biteganyijwe ko iyi nkunga izashyikirizwa abarimu bo mu mashuri yigenga batakaje akazi muri iki gihe cyo kwirinda COVID-19 mu minsi ya vuba.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Régis, asuhuzanya n'Umuyobozi Mukuru wungirije Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Régis, aganira n'Umuyobozi Mukuru wungirije Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun
Umuyobozi Mukuru wungirije Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun
Inkunga yashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by'isuku bifite agaciro k’arenga miliyoni 22.6 Frw
Mbere yo gutanga inkunga habanje gukorwa ibiganiro hagati y'impande zombi
Icyemezo cy'ishimwe cyahawe Ambasade y'u Bushinwa n'Umuryango w'Abanyarwanda bize muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .