Ambasade y’u Bubiligi yahuje imbaraga n’ab’i Rulindo mu muganda wo gusazura amashyamba (Amafoto)

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu gikorwa ngarukakwezi cy’umuganda rusange cyibanze ku gutera ibiti no gusazura amashyamba.

Iki gikorwa cyahuriranye n’umuganda wo ku wa 26 Ukwakira 2019, cyabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Mvuzo mu Murenge wa Murambi muri Rulindo.

Cyitabiriwe n’abaturage, abakozi muri Ambasade y’u Bubiligi n’ab’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Enabel), abashinzwe umutekano n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Igikorwa cyo gutera no gusazura amashyamba kiri mu mushinga wo gusigasira amashyamba (FMBE) uterwa inkunga na Enabel n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba (RWFA).

Umushinga wo gusazura amashyamba washyizwemo imbaraga nyuma y’isuzuma ryasanze 70% by’amashyamba bigizwe n’ay’abaturage atarabungabungwaga ngo anatange umusaruro mwiza.

Nsabimana Vincent uyobora FMBE yavuze ko uyu mushinga ugamije gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma zo gucunga amashyamba no gufasha abaturage kuyasazura ngo umusaruro bayakuramo wiyongere.

Ati “Uyu mushinga ugamije gushyira mu bikorwa ingamba za Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye n’imicungire y’amashyamba, by’umwihariko uyu mushinga uri kwita ku mashyamba y’abaturage kuko ariyo ashaje cyane.”

“Ubu rero icyo umushinga uri gukora ni ugufasha abaturage kubanza kwishyira hamwe hanyuma noneho tukabasazurira kuko ari igishoro ubwabo batabasha kwibonera.”

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt, yavuze ko ibikorwa byo gusazura amashyamba bizafasha abaturage kubona ibicanwa n’umusaruro ukiyongera.

Yagize ati “Buri gihe iyo tuje mu muganda dushimishwa n’ubwitabire bw’abaturage n’imikoranire iri hagati y’abo n’inzego z’ibanze. Uyu mushinga wo gusazura amashyamba uzafasha abaturage kubona ingufu zo gucana, unongerere umusaruro ba nyirayo.”

Amasezerano y’umushinga wa FMBE yashyizweho umukono tariki ya 20 Ukuboza 2016, ukaba uteganyijwe kurangira tariki ya 20 Ukuboza 2021 utwaye miliyari 4 Frw. Uyu mushinga ukorerwa mu turere twa Gakenke, Rulindo, Gicumbi na Rwamagana.

Kugeza ubu amashyamba afite 30% by’ubuso bw’u Rwanda, 68% akaba ari ay’abaturage. Biteganyijwe ko abaturage bazagenda bashyirwa hamwe mu rwego rwo kuzamura umusaruro bakura mu mashyamba no kuyarinda kwangizwa no gusarurwa ateze.

Umwaka ushize wa 2018, umushinga wa FMBE wasazuye amashyamba ari kuri hegitari 275, bikaba biteganyijwe ko mbere yuko uyu mwaka urangira hazaba hasazuwe andi ari kuri hegitari 605.

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt, yavuze ko yishimiye umurava abaturage bagaragaje mu muganda rusange
Gahunda yo gutera amashyamba iri mu rwego rwo kuyabyaza umusaruro
Ibiti by'inturusu nibyo byatewe i Rulindo
Ingabo na Polisi zifatanyije n'abaturage mu muganda rusange ngarukakwezi
Abakozi bo muri Ambasade y’u Bubiligi bifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu muganda wo gusazura amashyamba
Abitabiriye uyu muganda bari bafite akanyamuneza
Bateye ibiti bafite akanyamuneza
Umujyanama wihariye mu bya Gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y'u Bubiligi mu Rwanda, Lt. Colonel Cedric Billiet, agiye gutera ibiti
Polisi y'Igihugu na yo yagize uruhare mu muganda wo gutera ibiti no gusazura amashyamba
Nyuma y'umuganda rusange habayeho akanya ko gucinya akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .