00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Vincent Karega yabwiye abashakira amakuru y’u Rwanda kuri Kayumba Nyamwasa ko bakama ikimasa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 February 2025 saa 04:08
Yasuwe :

Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, Vincent Karega, yagaragaje ko abashakira amakuru y’u Rwanda kuri Kayumba Nyamwasa bari gukama ikimasa.

Yabitangarije ku rubuga nkoranyambaga X kuri uyu wa 2 Gashyantare 2025, ubwo yasubizaga ku byo Kayumba Nyamasa yabwiye igitangazamakuru Newzroom Afrika cyo muri Afurika y’Epfo.

Muri iki kiganiro Kayumba Nyamwasa yifashishijwe nk’inzobere muri politike n’igisirikare by’u Rwanda, bigendanye n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni intambara yahagurukije Leta ya Afurika y’Epfo cyane ko imaze kugwamo abasirikare 14 b’iki gihugu barwana ku ruhande rw’ingabo za Leta (FARDC).

Amb. Karega yagaragaje ko Kayumba Nyamasa amaze igihe kinini atari umusirikare mu Rwanda ku buryo yaba umuntu wo kubazwa amakuru ajyanye na rwo.

Yashimangiye ko kubaza Kayumba Nyamwasa amakuru y’u Rwanda bisa no gukama ikimasa kuko ntacyo aruziho bijyanye n’igihe aruherukiramo.

Ati “Ese ni ryari Kayumba aheruka kuba umusirikare mu Rwanda? Muri kugerageza gukama iki mu kimasa? mushake amasoko meza y’amakuru. Ntabwo mukwiye kujya kubyutsa dinosaur yapfuye mu mva.”

Kayumba Nyamwasa yatorotse muri Gashyantare 2010 ubwo hari ibyo yashinjwaga agatumizwa ku Biro bya FPR Inkotanyi kugira ngo yisobanure ndetse agirwa inama yo kwandika ibaruwa isaba imbabazi, ariko ntiyabikora ahitamo guhunga.

Yavuye rwihishwa mu gihugu anyura muri Uganda, yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yasanze Patrick Karegeya wari waragezeyo mbere gato mu 2008.

Icyo gihe, nk’abantu babiri bahoze bakomeye mu gisirikare cy’u Rwanda, bikojeje hasi, basakuma abo bumva bose ko bashobora kubafasha mu mugambi wabo mugari wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugera ku butegetsi.

Nubwo babigerageje ariko ntibyabahiriye ari nabyo Amb. Karega ashingiraho agaragaza ko nyuma y’imyaka irenga 15 atari mu gihugu ndetse na mbere y’aho akaba yari mu zindi nshingano zitandukanye n’igisirikare nta makuru yuzuye arufiteho.

Kayumba Nyamwasa kuri ubu uyobora umutwe wa RNC, yahamijwe ibyaha n’Urukiko rwa Gisirikare adahari ku wa 14 Mutarama 2011.

Ibyaha yakoze birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko n’ibindi, nyuma yo kugaba ibitero bya grenade mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye mu 2010 byahitanye ubuzima bwa benshi.

Raporo zitandukanye mu myaka ishize zagaragaje ko Kayumba Nyamwasa yari yaratangiye kwegeranya abarwanyi mu Burasirazuba bwa RDC, mu mugambi wo kuzatera u Rwanda.

Hashize igihe u Rwanda ruhamya ko ubwirinzi bwashyizwe ku mipaka iruhuza na RDC butazahava mbere y’uko umutwe wa FDLR urandurwa, ndetse ngo havanweho imitwe y’ingabo ishaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Amb. Vincent Karega yabwiye abashakira amakuru y’u Rwanda kuri Kayumba Nyamwasa ko bakama ikimasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .