Hashize iminsi ibihugu birimo Canada, u Bubiligi n’u Budage bifatiye u Rwanda ibihano, birushinja gushyigikira umutwe wa M23 no kuba nyirabayazana w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi bihugu bigaragaza ko u Rwanda rukora ibi rugamije kungukira mu mabuye y’agaciro ya RDC.
Mu butumwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukena kandi ifite umutungo kamere.
Ati “RDC iri mu ihurizo ry’iterambere. Nubwo ifite umutungo kamere mwinshi, nicyo gihugu gikennye ku Isi. Raporo ya Loni ku iterambere ry’abaturage, yashyize RDC ku mwanya wa 180 (mu bukene) mu bihugu 190 biyiriho.”
Amb. Rwamucyo yakomeje avuga ko amabuye y’agaciro iki gihugu gifite, agirira akamaro amahanga n’abayobozi bacyo bashyize imbere ruswa.
Ati “Tugarutse ku bacukura amabuye y’agaciro ya RDC. Guverinoma ya RDC yashyize imbere ruswa n’abanyepolitike bakomeye bamaze imyaka ibarirwa mu binyacumi baratanze amabuye y’agaciro y’ibihugu nk’ingwate ku bakora ubucukuzi bakomeye, babamenyera icyo mu mufuka. Gukomeza imvugo y’uko ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ari bwo ntandaro y’intambara muri RDC ni uburyarya no kubeshya. Ukuri kubabaje ni uko iyi mvugo itegurwa n’abayobozi ba RDC barangwa na ruswa ndetse n’abafite uruhare muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Uyu muyobozi yavuze ko kwegeka k’u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ugushakira ikibazo aho kitari, no kwirengagiza ko impamvumuzi yacyo ari ruswa n’imiyoborere mibi.
Yavuze ko kuba RDC yarahaye rugari umutwe wa FDLR n’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo ari cyo gihangayikishije u Rwanda.
Ati “Uburinzi n’ubufasha buhabwa FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ikibazo cy’umutekano k’u Rwanda, ndetse n’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.”
Amb. Rwamucyo yavuze ko ibihugu by’amahanga byahisemo kwiyunga kuri RDC mu gukwirakwiza iyi mvugo y’uko u Rwanda rukurikiye amabuye y’agaciro muri Congo, bigamije guhisha ubucukuzi bumaze igihe bikorera muri iki gihugu.
Ati “Hari ikirombe cya Zahabu mu Mujyi wa Kamituga, muri teritwari ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo. Kamituga ni umujyi munini ukorerwamo ubucukuzi bwa Zahabu. Zahabu yavumbuwe aha bwa mbere muri za 1920[…] ikigo cy’Ababiligi Miniere des Grands Lacs Africain (MGL) yatangiye ubucuruzi bwa zahabu mu Kamituga muri za 1930 kugeza mu 1997.”
“Iyo ni imyaka 67 yo gusahura zahabu nta nyungu ku baturage b’Abanye-Congo. Mu 1997 MGL yagurishije iki kirombe cya zahabu Banro, ikigo cyo muri Canada. Kugeza uyu munsi Banro niyo ifite iki kirombe. Ababiligi nabo baracyafite imigabane.”
Yakomeje avuga ko nubwo uyu mujyi wo muri RDC ukungahaye, abawutuye bakennye ndetse nta bikorwaremezo by’ibanze nk’imihanda ufite.
Amb. Rwamucyo yagaragaje ko iyo aya mahanga avugira RDC, atari uko aba ayikunze cyangwa ashyira imbere cyane demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, ahubwo aba arengera inyungu zayo.
Ati “Iyo u Bubiligi, Canada ndetse n’inshuti zabo z’i Burayi za bagashakabuhake ari nabo mpamvu muzi y’amateka y’iki kibazo, bifatanya na RDC mu kurwanya u Rwanda no kwanga ubwicanyi bushingiye ku moko bukorerwa Abanye-Congo, baba batwawe no kurinda inyungu z’ibihugu byabo z’ubukungu bafite mu duce nka Kamituga n’ahandi muri RDC. Ni igikorwa kigamije gushimisha Abanyepolitike ba Congo bihebye. Ibi ntabwo ari ukubera indangagaciro z’imiyoborere myiza, Demokarasi cyangwa uburenganzira bwa muntu, bigamije kurinda inyungu z’ibihugu byabo.”
Amb. Rwamucyo atangaje ibi, mu gihe mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umutekano w’u Rwanda ari cyo kintu cya mbere kirushishakaje, aho kuba umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’uko bamwe babivuga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!