Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyahuje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda i Cotonou kuri uyu wa 27 Mata 2024.
Ni igikorwa cyabanjirirwe n’urugendo rwo kwibuka, bakangurirwa kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guharanira ko abagize uruhare muri iyi jenoside bakihishe mu bihugu bitandukanye batabwa muri yombi bakagezwa imbere y’ubutabera.
Amb Rosemary Mbabazi yagaragaje ko kwibuka atari ukugarura uburibwe n’agahinda Abanyarwanda banyuzemo mu myaka 30 ishize, ahubwo bigamije kubaka ahazaza h’u Rwanda n’Isi.
Ati “Twibuka kugira ngo duhe agaciro ubuzima bw’abacu twakundaga twabuze kandi batazagira ubasimbura. Twibuka kandi kubera urubyiruko rwacu n’abo mu gihe kizaza kuko amateka agaragaza ko kwibagirwa biganisha ku kwisubiramo kw’amateka.”
“Urebye amateka y’ikiremwa muntu, Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyakabaye yarabayeho ariko ubwo yabayeho u Rwanda rwiyemeje gutangaza hose ibiyitera n’ingaruka zayo ku buryo twese dufatanyije tuyirwanya ntizongere ukundi aho ariho hose.”
Amb Mbabazi yanavuze ko kwibuka ari bumwe mu buryo bwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abayigizemo uruhare n’ababashyigikiye babyifashisha mu kugoreka amateka.
Ati “Guhakana no gupfobya Jenoside bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo ya jenoside, kandi ibyo byose tugomba kubirwanya.”
Yagaragaje ko kugira ngo abantu bashobore kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi bisaba ko abantu biga birambuye amateka y’iyi jenoside no kuyigisha urubyiruko, ndetse no gushyira amateka yayo mu nteganyanyigisho zifashishwa mu mashuri.
Umunyamabanga Mukuru wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Benin, Amb Martinien AKO yatangaje ko igihugu cyabo kinejejwe n’uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’uko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari basenye igihugu bakakigira umuyonga.
Ati “Birashimishije ukuntu u Rwanda rwiyubatse rukagira umutekano, ubumwe n’ubufatanye. Benin inejejwe n’imbaraga z’Abanyarwanda bateje imbere igihugu bakakigira intangarugero mu iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga.”
Tariki ya 7 Mata 2024 ikibumbano cya Amazone mu murwa Mukuru Cotonou cyari cyatatswe amabara y’Iberendera ry’u Rwanda mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!