Amb. Ohlsson yavuze ku rukumbuzi azagirira Mushikiwabo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Ukwakira 2018 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson, yatangaje ko azakumbura Mushikiwabo Louise watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bahuriraga ku meza ya dipolomasi.

Mushikiwabo yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ku wa 12 Ukwakira 2018 mu Nama ya 17 y’uyu muryango yabereye i Erevan muri Arménie. Yatsinze Umunya-Canada, Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine awuyobora.

Ambasaderi Ohlsson yatangaje ko azakumbura cyane Mushikiwabo mu nama zitandukanye n’izindi ngingo yakundaga kugarukaho ku mbuga nkoranyambaga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati ‘‘Nka Ambasaderi muri Kigali nzakumbura cyane guhurira na Mushikiwabo mu nama no gusoma ibyo yatangaje ku ngingo zigezweho. Francophonie yose izagira ayo mahirwe. Nta gahunda Suède ifite yo kwinjira muri OIF ariko nazatora yego mu gihe Mushikiwabo yaba ari ku buyobozi.”

Aya magambo yayanditse nyuma yaho Mushikiwabo ashimiye Ethiopia yatangaje ku wa 16 Ukwakira 2018, Guverinoma irimo umubare w’abaminisitiri b’abagore ungana n’uw’abagabo.

Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter ye yanditse ati ‘‘Nyuzwe n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwahaye abagore ibibakwiye, ubuyobozi. Iyi Guverinoma yujuje ibisabwa biyiganisha ku ntego yayo.’’

Mushikiwabo na Ambasaderi Ohlsson bafitanye amateka yihariye kuri dipolomasi hagati y’u Rwanda na Suède.

Impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye yazishyikirije Mushikiwabo (wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mu myaka icyenda ishize) ku wa 5 Ukuboza 2016, nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Nzeri 2016.

Jenny Ohlsson ni we wabaye Ambasaderi wa mbere wa Suède ufite ibiro mu Rwanda kuva mu 2016. Mbere ibikorwa bya dipolomasi y’ibihugu byombi byanyuzwaga muri ambasade za Nairobi na Kampala.

Ambasaderi Jenny Ohlsson ngo azakumbura Mushikiwabo
Mushikiwabo wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda ashyikirizwa impapuro zemerera Ambasaderi Jenny Ohlsson guhagararira Suède mu Rwanda
Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson, yavuze ko azakumbura Mushikiwabo mu nama zabahuzaga
Mushikiwabo yashimiye Ethiopia yashyize umubare w'abagore bangana n'abagabo muri Guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza