00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Nyiramatama yashyikirijwe igihembo RDB yegukanye nk’ikigo cyagize uruhare mu iterambere rya Afurika

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 29 June 2022 saa 01:50
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Zaina Nyiramatama, yahagarariye Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi mu muhango wo kwakira igihembo cy’indashyikirwa cyitwa “Grand Prix International Padel 2022 du Mérite et de l’excellence” Uru Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere rwegukanye.

Ni umuhango wabereye kuri Hotel Sofitel Tour Blanche iherereye mu Mujyi wa Casablanca muri Maroc witabirwa n’abasaga 300, aho hahembwe abantu mu ngeri zitandukanye.

Ibi bihembo bitegurwa n’Umuryango witwa Nov’afrique aho bihabwa abantu cyangwa ibigo byagize uruhare ntagereranwa mu iterambere rya Afurika.

Iki gihembo Umuyobozi Mukuru wa RDB yagihawe mu rwego rwo gishimangira umusanzu atanga mu kubaka iterambere ry’u Rwanda binyuze mu ishoramari, ubucuruzi, ubukeraruregendo ndetse n’ibindi.

Mu ijambo rye, Celestin Boudou ukuriye umuryango Nov’afrique utegura ibi bihembo, yashimye RDB n’umuyobozi wayo ku ruhare bagira mu kubaka u Rwanda, avuga ko bihesha agaciro Afurika ndetse abanyafurika bakabaye baza kwigira k’u Rwanda.

Ambassaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Zaina Nyiramatama wari uhagarariye RDB muri ibi birori, yavuze ko bimuteye ishema, ubwuzu kuba u Rwanda ruhawe iki gikombe.

Yashimangiye ko ibi byose ari imbuto y’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwatumye bishoboka kwibaruka abayobozi bashoboye nka Clare Akamanzi.

Ambasaderi Nyiramatama yashimye kandi Nov’Afrique kuba barateguye iki gikorwa cy’ingirakamaro muri Afurika.

Amb Nyiramatama yashyikirijwe igihembo RDB yegukanye nk’ikigo cyagize uruhare mu iterambere rya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .