Amb. Nkurunziza yasezeweho nyuma y’imyaka 4 ahagarariye u Rwanda muri Turikiya

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ine ahagarariye u Rwanda muri Turikiya nka Ambasaderi, Nkurunziza Williams, yasezeweho n’abayobozi batandukanye muri icyo gihugu abashimira ibihe byiza yahagiriye.

Nkurunziza yari ahagarariye u Rwanda muri Turikiya kuva mu 2016, ndetse akaba yari n’intumwa y’u Rwanda mu bwami bwa Jordanie, Kazakhstan ndetse no muri Liban. Ni umwanya yagiyeho avuye mu Bwongereza naho nka Ambassaderi.

Ibi bibaye nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri yashyizeho abayobozi bashya bazahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Mu bashyizwe mu myanya harimo Mironko Fidelis wahawe guhagararira u Rwanda muri Turikiya, aho agomba gusimbura Nkurunziza Williams, wari umaze imyaka ine muri izo nshingano.

Ubwo yasezeraga ku muyobozi n’abagize Ihuriro Nyafurika ry’Abahagarariye Ibihugu byabo muri Turikiya bari bagiye kumusezeraho, yabashimiye uburyo bamusezeyeho neza, anabifuriza gusigara amahoro.

Ati “Ndashimira Umuyobozi n’Abagize Ihuriro Nyafurika ry’Abahagarariye Ibihugu byabo mwese ku bw’uku kunsezeraho kunyuze umutima. Twese turi abagenzi tukaba n’abubaka urwibutso ruzahoraho. Muzagumana urwanjye nanjye nzahorana urwanyu. Mu by’ukuri nkozwe ku mutima, Musigare amahoro.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya ushinzwe Afurika, Nur Sagman, nawe yafashe umwanya amusezeraho amuha n’impano amushimira igihe bari bamaze bakorana.

Yagize ati “Urabeho mwunganizi wanjye kandi muvandimwe Ambasaderi Nkurunziza, byari byiza cyane gukorana nawe. Nkwifurije urugendo rwiza usubira mu gihugu cyawe cyiza cy’u Rwanda. Ntuzanyibagirwe nka mushiki wawe usize hano muri Turikiya.”

Mironko Fidelis ugiye gusimbura Nkurunziza kuri uyu mwanya, yari asanzwe muri dipolomasi y’u Rwanda kuko yari Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Londres ashinzwe ibijyanye na politiki. Usibye izo nshingano, by’umwihariko yari ashinzwe ibijyanye n’uburezi ndetse n’ishoramari.

Amb. Nkurunziza yashimiwe na bagenzi be babanye muri Turikiya
Amb. Nkurunziza yari amaze imyaka ine ahagarariye u Rwanda muri Turikiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .