U Rwanda na Portugal ni ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi, watangiye ku wa 12 Gashyanyare 1976.
Icyo gihe Ambasaderi wa mbere Portugal yohereje mu Rwanda yari António Baptista Martins, wari ufite ibiro i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yatangiye inshingano zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda ku wa 25 Mutarama 1977.
Magingo aya, Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda ni Helena Malcata, washyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye ku wa 22 Gashyantare 2019.
Amb Nkurikiyimfura asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa guhera ku wa 25 Nyakanga 2022.
Umunyarwanda ushaka kujya muri Portugal bimusaba gushaka Viza ya Schengen, hanyuma akaba yakora urugendo rwamutwara amadolari 825$ muri iki gihe kugenda no kugaruka, aramutse ateze indege ya KLM.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!