Kuri uyu wa Gatanu nibwo muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Nicola Bellomo wamusezeyeho nyuma yo kurangiza imirimo ye.
Mu gihe uyu mugabo yari amaze ahagarariye EU yarushijeho gushimangira ubutwererane uyu muryango ufitanye n’u Rwanda.
Muri Gicurasi 2022 ubwo habaga ‘European Day’, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yashimye Ambasaderi Bellomo kubera umuhate yagaragaje mu kurushaho guteza imbere umubano u Rwanda rufitanye n’u Burayi.
Ati "Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda reka mfate uyu mwanya nshime akazi kakozwe na Ambasaderi Bellomo muri iki gihe ari gusoza akazi ke mu Rwanda.”
“Imyaka ine wari umaze hano mu Rwanda, imbaraga zawe mu kuzamura ndetse no gushimangira umubano hagati y’igihugu cyacu n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, zizahora zizirikanwa nk’umusanzu ukomeye mu kurushaho guteza imbere ubufatanye dufite. Mu byukuri wabaye Ambasaderi mwiza, tukwifurije amahirwe mu zindi nshingano zawe nshya."
Biruta yakomeje avuga ko no mu kindi gihe Ambasaderi Bellomo azashaka kuza mu Rwanda ku mpamvu zitandukanye, ahawe ikaze.
Ambasaderi Bellomo yavuze ko na we yashimye uko Abanyarwanda bamwakiriye.
Ati “Sinshobora kubona amagambo yasobanura neza uko njye n’umuryango wanjye twizihiwe no kuba hano mu Rwanda mu myaka ine ishize. Twahawe ubufasha bwose bushoboka, abantu bo muri iki gihugu batwakiriye neza, ntabwo twabyibagirwa kandi tuzagaruka muzongere mumbone mu gihugu.”
Mu 2018 nibwo Nicola Bellomo yatangiye inshingano ze mu Rwanda, ni nyuma y’uko kuwa 18 Mutarama 2018 ashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagarira EU.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!