00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Nduhungirehe yatanze impapuro zimuhesha guhagararira u Rwanda muri Latvia

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 11 Mutarama 2022 saa 05:54
Yasuwe :

Ambasaderi Nduhungirehe Olivier yashyikirije Perezida Egils Levits inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Latvia.

Latvia ni igihugu gito cyo mu Majyaruguru y’u Burayi, gihana imbibi na Estonia mu Majyaruguru, Lithuania mu Majyepfo, u Burusiya mu Burasiraziba, Suède mu Burengerazuba na Belarus mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba.

Gikubye u Rwanda inshuro 2,4 kuko gifite ubuso bwa 64,589 km2 ariko kikaba gituwe n’abaturage miliyoni 1,9. Umurwa Mukuru wacyo ni Riga ari nawo mujyi munini mu gihugu.

Abaturage bo muri Latvia bavuga ururimi rwitwa Latvian ruri mu zikomera kwiga ku Isi kubera inyuguti zarwo zitandukanye n’izi tumenyereye. Kuvuga ngo “Waramutse” muri uru rurimi ni “labrīt”.

Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje ko nyuma yo gutanga izi nyandiko kuri uyu wa Kabiri, agiye gushyira imbaraga mu kubaka umubano mu by’ubukungu na dipolomasi hagati y’u Rwanda na Latvia.

Ati “Ngiye gushyira ingufu mu kubaka umubano ukomeye mu bya dipolomasi n’ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho nubwo biri mu ntera ndende.”

Yagize ati “Kubera amateka y’u Rwanda na Latvia, ibihugu byombi ntabwo bifite umubano muremure n’ubutwererane bwimbitse nkuko.”

Iki gihugu cyabonye ubwigenge mu 1991, cyari kimwe mu bihugu bigize ubumwe bw’abasoviyete.

Yavuze ko umubano ugiye kubakwa hagati y’u Rwanda na Latvia ushobora gushingira ku mahirwe ahari y’ishoramari ry’ubucuruzi.

Ati “Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi buracyari hasi ariko rero hari amahirwe menshi agomba kubakirwaho. Latvia ni igihugu gifite ibyo kiri kugeraho mu guteza imbere ubukungu bwacyo binyuze mu nganda, zirimo ibyerekeye ubuhinzi ndetse n’ikoranabuhanga.”

Yavuze ko hari ibintu byinshi u Rwanda rwakungukira kuri iki gihugu by’umwihariko ko kiri mu bikora utudege tutagira abapilote (drones) ndetse no guhuza imikoranire hagati y’abikorera bo mu Rwanda n’abo muri iki gihugu kugira ngo barebere hamwe amahirwe y’iterambere ahari.

Uretse gutanga impampuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Latvia ariko Nduhungirehe yahuye n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ishoramari (LIAA) n’abo mu ishyirahamwe ry’abacuruzi bohereza ibintu mu mahanga.

Umunyarwanda ushaka gukorera urugendo muri Latvia asabwa kuba afite Viza ya Schengen. Bivuze ko ashobora kumara muri Latvia iminsi 90 mbere y’uko Viza ye ita agaciro.

Kuva mu 2016, inganda zo muri Latvia zacuruje mu Rwanda ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 800 by’ama-euro mu gihe ibyo u Rwanda rwoherejeyo bitarengeje ibihumbi 10 by’ama-euro.

Latvia izwiho kugira inganda zitunganya ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi byo mu nganda bihendutse ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Burayi.

Amb. Nduhungirehe asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buholandi, Estonia na Lithuania.

Nduhungirehe Olivier ubwo yashyikirizaga Perezida wa Latvia inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Amb Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Latvia inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda
Ibihugu byombi byiyemeje gushimangira umubano mu bya dipolomasi n'ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .