00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Lithuania impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Nduhungirehe Olivier yashyikirije Perezida wa Lithuania, Gitanas Nausėda impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021. Amb Nduhungirehe asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi ariko anaruhagarariye muri Estonia, Lithuania na Latvia.

Ambasaderi Nduhungirehe atanze izi mpapuro nyuma y’uko muri Kamena 2021 yari yashyikirije Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid izimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Muri Kanama 2020 nibwo Olivier Nduhungirehe yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi nyuma y’amezi ane yari amaze ahagaritswe mu nshingano yakoraga nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Nduhungirehe afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu icungamari (Gestion Fiscale) yavanye muri Kaminuza ya ULB (Université Libre de Bruxelles-Institut Solvay).

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko yaherewe muri UCL (Université Catholique de Louvain).

Kuva mu mwaka wa 2007 yatangiye guhabwa inshingano z’ububanyi n’amahanga; yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia (2007-2010) n’i New York muri Amerika.

Yavuye muri Amerika muri Gicurasi 2015 agizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga, nyuma aza kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, aho yamaze imyaka ibiri.

Mu mpera za Kanama 2017 ni bwo habaye impinduka zikomeye muri Guverinoma y’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Amb Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Lithuania impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda
Amb Nduhungirehe na Perezida wa Lithuania, Gitanas Nausėda bagiranye ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .