Mu kiganiro Nduhungirehe wabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yagiranye na ’Real Talk’ kuri YouTube, yavuze ko amacakubiri ari mu banyarwanda batuye muri icyo gihugu, aterwa n’uko gituwe n’Abanyarwanda benshi, bafite imyumvire itandukanye.
Yagize ati “Byose byatewe n’amateka. U Bubiligi ni cyo gihugu kirimo Abanyarwanda benshi mu Burayi, bari gahati y’ibihumbi 30 na 35. Ikindi hariyo Abanyarwanda barokotse Jenoside n’abayikoze, bagahungirayo, bakaba bahatuye.”
Akomeza asobanura ko ikindi gitera amacakubiri mu banyarwanda batuye mu Bubiligi ari uko hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bagifite ingengabitekerezo yayo.
Amb. Nduhungirehe yanakomoje ku bikorwa by’ishyirahamwe Jambo ASBL, avuga ko bitiza umurindi ayo macakubiri.
Yagize ati “Hari abagize ishyirahamwe ryitwa Jambo ASBL, basohoye inyandiko ivuga ngo ‘turakangurira urubyiruko rw’Abahutu kwiyumvamo ubuhutu bwabo’, kugira ngo bumve ko na bo bafite agaciro. Ibyo bihita binyibutsa ingengabitekerezo ya CDR.”
Yakomeje avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu rubyiruko, kenshi usanga yarakomotse ku babyeyi babo.
Ati "Kumva rero urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe kandi n’ababyeyi babo kenshi usanga baragize uruhare muri Jenoside, hanyuma ugasanga urwo rubyiruko na rwo ruri gukwirakwiza ingengabitekerezo ya CDR.”
Abanyarwanda batuye mu bihugu bitandukanye bakunze kugira ukwishishanya hagati yabo, ahanini gushingiye ku mateka yaganishije u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko hari icyizere cy’ubumwe kubera umuhate w’urubyiruko rushishikajwe no kwiga amateka y’u Rwanda mu buryo butagoretse, rwitezweho umusanzu mu mibanire myiza y’Abanyarwanda batuye mu mahanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!