Amb. Nduhungirehe yacyeje ubufatanye bw’u Buhinde na Afurika, asaba ko bwaguka

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Mutarama 2019 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yashimye ubufatanye mu by’ubukungu n’imibanire hagati y’u Buhinde na Afurika, ashishikariza abashoramari b’iki gihugu kongera imari yabo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Ibi yabigarutseho mu Buhinde, aho ahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga ku iterambere rya Gujarat.

Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, ba Minisitiri, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abakuriye inzego zifata ibyemezo, abayobozi b’inzego mpuzamahanga, abarimu muri za kaminuza n’abashakashatsi bose baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Mu ijambo rye, Amb.Nduhingirehe yashimye ubufatanye bukomeje gutera imbere hagati ya Afurika n’u Buhinde, anashishikariza Abahinde gukomeza ishoramari ku mugabane wa Afurika no mu Rwanda, bakayishora mu buhinzi, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Yanagarutse ku bufatanye buri hagati y’u Buhinde n’u Rwanda, avuga ko bwakomeje gutezwa imbere n’ingendo z’abayobozi b’ibi bihugu byombi zirimo izo Perezida Paul Kagame amaze kugirira muri iki gihugu, n’urwa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yagiriye mu Rwanda muri Nyakanga 2018, ahasinywe amasezerano atandatu y’ubufatanye.

Amb.Nduhungirehe yagarutse kandi ku mpano Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yatanze ubwo yasuraga u Rwanda.

Muri Nyakanga 2018, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

Icyo gihe yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, ahatanga Inka 200 ku baturage bawutuwemo, muri gahunda yo gushyigikira gahunda ya Girinka.

Amb.Nduhungirehe yagize ati “Abanyarwanda baracyazirikana impano yihariye ya Modi, Inka 200 yageneye abaturage bimuwe muri Rweru nko gushyigikira gahunda ya Girinka.”

Imiryango itishoboye ihabwa Inka na leta, inyana ivutse kuri ya nka bwa mbere igahabwa umuturanyi kugira ngo ibafashe gutera imbere no kukaka ubuvandimwe hagati yabo.

Amb.Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ubufatanye rufitanye n’u Buhinde, bukaba bwarabaye umusingi mu bikorwa n’imishinga bitandukanye.

Yagize ati “Kubera ubufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, ubucuruzi ndetse n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi ryagiye ritera imbere kuko rigeze ku gaciro kari hejuru ya miliyoni 600 z’amadorali, hakaba hari inganda 142 z’iki gihugu zanditswe n’ibindi.”

Yavuze ko ishoramari ry’u Buhinde mu Rwanda riri mu bijyanye n’inganda kuko rihafite agaciro ka miliyoni 203 z’amadorali, hagakurikiraho iby’itumanaho bifite agaciro k’amadorali miliyoni 128.

Amb. Nduhingereye kandi yaboneyeho gutumira umuryango w’abacuruzi b’u Buhinde kuzasura u Rwanda mu nama izaba hagati ya tariki ya 25 na 26 Werurwe 2019 i Kigali, izaba igamije kwerekana ahari amahirwe mu ishoramari no kugaragaza uburyo leta y’u Rwanda ifasha abashaka gushora imari.

Ubufatanye bw’u Buhinde na Afurika ntibwakwirengagizwa

Amb. Nduhungirehe yongeye kugaruka ku bufatanye hagati y’u Buhinde na Afurika, avuga ko ari bwiza ariko ko bukwiye kongera gushyirwamo imbaraga.

Yakomeje agira ati “Ubufatanye mu by’ubukungu n’imibanire hagati y’u Buhinde na Afurika, bumaze imyaka myinshi kandi bugera mu nzego zitandukanye, mu bijyanye n’ingufu, ubucuruzi n’ishoramari, mu by’ubuzima, uburezi, inovasiyo, ubuhinzi n’ibindi”.

Yavuze ko amasezerano ashyiraho Isoko rusange ry’umugabane wa Afurika yasinywe mu myaka ishize akaba azashyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka, azahuza abaturage bagera kuri miliyari 1.3, bakazaneagera kuri miliyari 2.5 mu mwaka wa 2050.

Yavuze ko ubufatanye hagati y’Abanyafurika butagamije kugera ku isoko gusa ahubwo bunagamije gutuma abaturage bagenderana nta nkomyi.

Yakomeje agira ati “Miliyari 10 z’amadorali y’inguzanyo u Buhinde bwiyemeje gutanga ku mugabane wacu ubwo habaga inama ya gatatu yahuje Afurika n’u Buhinde mu Kwakira 2015, igaragaza ubushake bw’u Buhinde mu kongera ubucuruzi hagati yacu.”

Yavuze ko kugeza ubu inganda z’Abahinde 80 zashoye imari ingana n’amadorali miliyari 2.5 mu by’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika, ubu bakaba bifuza ko hanaza abashora imari cyane mu nganda zitunganya iby’ubuhinzi, ubuhinzi bw’indabo, peteroli no kuhira.

Iyi nama yatangijwe na Leta ya Gujarat mu 2003 igamije guteza imbere aka gace kakaba indashyikirwa mu Buhinde, kwita ku bikorwaremezo, guteza imbere ishoramari no guhanga udushya, ndetse no guteza imbere u Buhinde muri rusange.

Kugeza ubu u Rwanda rufite Abahinde barenga 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Amb. Nduhungirehe yashishikarije abashoramari b'Abahinde kongera imari bashora muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza