Amb.Musoni yagaragaje ko kwiyubaka kw’abanyarwanda byatewe no gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na Habimana James
Kuya 15 Mata 2019 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, yibukije ko kugira ngo u Rwanda rushobore kuva mu bibazo rwari rumaze gusigirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, byatewe n’uko abanyarwanda bashyize imbere inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Byagarutsweho ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Zimbabwe, bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa cyabereye muri Kaminuza ya Arupe mu Murwa mukuru Harare.

Amb.Musoni yavuze ko urwango rwashyizwe imbere, ivangura ndetse n’amoko bigasigwa n’abakoloni bigakomezwa n’ubutegetsi bubi, ari byo byaje kugeza igihugu kuri Jenoside.

Yavuze ko mu gihe abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya bazirikana ukwihangana n’icyizere cy’abayirokotse no kwiyemeza kongera kubaho.

Ati “Kugira ngo u Rwanda rurenge ibi byose rwashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge bishyirwa mu by’ibanze, ibi byose byakeneye ubwitange byaba kuri leta ndetse n’abaturage, aho bashyize imbere umuco wo kutavangura, mu gihe byari bayarashyizwe imbere mu myaka 30 yabanje.”

Ati “Kugira ngo ibi bigerweho habayeho ubwacu kwishyiriraho inzira y’amahoro n’ubwiyunge bigamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge ariko binajyane no gushyiraho gahunda ziteza imbere abaturage, ku buryo u Rwanda ruba igihugu kirangwa n’icyizere kubariho uyu munsi n’abaza.”

Yabwiye abitabiriye uyu muhango ko kugira ngo harwanywe ibitekerezo bya Jenoside bagomba guhora barwanya umuco wo kudahana, guteza imbere umuco w’ubworoherane, gutanga amahirwe angana ku baturage no kubaha ubuzima bw’undi.

Minisitiri ushinzwe iby’itangazamakuru muri Zimbabwe Monica Mutsvangwa yavuze ko u Rwanda rufite impamvu yo kwishimira aho ruri uyu munsi, hashingiwe ku icuraburindi ryari rihari mu myaka 25 ishize.

Ati “Reka twibuke abishwe muri Jenoside ariko duhe icyubahiro n’abarokotse aho imbaraga zabo n’urukundo ku gihugu cyabo byatumye u Rwanda rwiyubaka, ruba kimwe mu bihugu bikomeye ku mugabane wa Afurika.”

Yavuze ko hari byinshi ibihugu byombi byakungukiramo bishobora gufasha abaturage bibituye gutera imbere kandi bizakomeza kwitabwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza