Ku wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, ni bwo Amb. Munyangaju Aurore Mimosa yakiriwe n’Umwami Henri Albert Gabriel Félix Marie Guillaume.
Ifungurwa rya Ambasade ya mbere y’u Rwanda mu Bwami bwa Luxembourg ni intambwe nshya ishimangira umubano w’igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi.
Iyi Ambasade izibanda ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi n’iterambere.
Mu myaka yashize, u Rwanda rwahagararirwaga mu Mujyi wa Luxembourg binyuze muri Ambasade yarwo y’i Bruxelles mu Bubiligi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 18 Ukwakira 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri Village Urugwiro, ni yo yemeje Munyangaju Aurore Mimosa nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg.
Amb. Munyangaju yabaye Minisiteri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019, kugeza mu Ukwakira 2024.
Mbere y’uko yinjira muri Guverinoma, Amb. Munyangaju yakoze imirimo itandukanye irimo ibijyanye n’amabanki, ubucuruzi n’ubwishingizi mu bigo bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda n’ibyo ku rwego rwa Afurika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!