Amb Mukaruliza Monique yagizwe umujyanama muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mutarama 2021 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Mukaruliza Monique wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yagizwe Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Uyu mwanya Amb Mukaruliza Monique yawushyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021 iyoborwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Abinyujije kuri Twitter Mukaruliza yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere. Ati “Nshimiye byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere yongeye kungirira kandi nshimishijwe no gukomeza gukorera igihugu cyanjye nk’Umujyanama muri Minaffet.”

Mukaruliza yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017. Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 Mukaruliza yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani. Mbere y’aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

Afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.

Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi, Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

Monique Mukaruliza yagizwe Umujyanama muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .