00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Mukantabana yaganiriye na Ted Cruz wa Komisiyo ya Sena ya Amerika ishinzwe Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 February 2025 saa 10:53
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yagiranye ibiganiro na Perezida w’Agashami ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga gashinzwe Afurika muri Sena ya Amerika, Ted Cruz, bagaruka kuri gahunda z’ingenzi azashyira imbere muri manda ya 119 y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yatangiye mu 2025.

Ibi biganiro byabaye ku wa 18 Gashyantare 2025 byarimo n’abandi ba Ambasaderi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bibera muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri konti ya X ya Ambasade y’u Rwanda muri Amerika bugaragaza ko “Ambasaderi Mathilde Mukantabana yakiriye Senateri Ted Cruz, Perezida w’Agashami ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, gashinzwe Afurika, ari kumwe na ba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika, baganira ku by’ingenzi bashyize imbere muri manda ya 119 y’Inteko Ishinga Amategeko mu 2025.”

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ya Sena ya Amerika igira udushami twinshi dukurikirana gahunda z’ububanyi n’amahanga bw’igihugu n’ibindi bijyanye n’inkunga Amerika itera ibihugu by’amahanga.

By’umwihariko Agashami gashinzwe Afurika (Senate Foreign Relations Subcommittee on Africa) gashinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika n’ibihugu bya Afurika bitarimo ibyo mu Majyaruguru yayo birebwa n’utundi dushami.

Aka kandi kita ku miryango ihuza ibihugu bya Afurika nka Afurika Yunze Ubumwe, EAC, DEDEAO, SADC n’indi itandukanye.

Mu nshingano zabo kandi harimo kwita ku bibazo byugarije uturere dutandukanye twa Afurika nk’iterabwoba, ibyaha n’ibikorwa bijyanye n’ibiyobyabwege, kureba gahunda z’inkunga Amerika iha ibihugu bya Afurika no guteza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Aka gashami kanashinzwe ubuzima mpuzamahanga harimo kwita ku byorezo bitera Isi no guhangana na byo.

Amerika muri rusange igirana ubufatanye na Afurika mu bijyanye n’ubucuruzi binyuze mu masezerano ya AGOA (African Growth and Opportunity Act) ariko hari ibihugu nk’u Rwanda n’ibindi bitayabarizwamo kubera impamvu zitandukanye.

U Rwanda rwayakuwemo nyuma yo gufata icyemezo cyo guhagarika imyenda n’inkweto byambawe bituruka mu mahanga, hagamijwe guteza imbere urwego rw’inganda zikora imyenda n’inkweto, bigakorerwa imbere mu gihugu.

Amerika kandi igira imishinga nterankunga ifatanyamo n’ibihugu bya Afurika ariko muri manda nshya ya Perezida Donald Trump yatangiye muri Mutarama 2025, yahagaritse mu minsi 90 Ikigega gishinzwe Iterambere mpuzamahanga, USAID, cyateraga inkunga gahunda zitandukanye mu mugambi wo kubanza kubaka Amerika ifite ingufu n’igitinyiro ku Isi.

Ambasaderi Mukantabana yakiriye Senateri Ted Cruz baganira kuri gahunda Sena ya Amerika iteganya ku mugabane wa Afurika
Ibiganiro byarimo n'abandi ba Ambasaderi b'ibihugu bya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .