00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Masahiro yasezeye kuri Minisitiri w’Intebe Ngirente

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 04:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ucyuye igihe, Masahiro Imai, bagirana ibiganiro byibanze ku byaranze umubano w’ibihugu byombi mu myaka 60 ishize.

Ambasaderi Masahiro wahawe inshingano zo guhagararira u Buyapani i Kigali mu 2019, yasoje ikivi cye, aho yasezeye Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yari aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nshuti Manasseh mu gihe Ambasaderi yari kumwe n’Umunyamabanga wa Kabiri muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, Yuko Ikeda.

Impande zombi zaganiriye ku myaka 60 ishize y’ubutwererane n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga,uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi n’izindi.

Ambasaderi Masahiro yabwiye itangazamakuru ko igihe amaze mu Rwanda n’ubwo cyaranzwe n’ibihe bitoroshye bya Covid-19 hari ibikorwa byinshi yabashije kugeraho n’abo bafatanyije.

Ati “Twaganiriye ku myaka 60 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu, tumaze igihe dukorana mu bijyanye n’uburezi, ubuhinzi ,ikoranabuhanga n’ibindi. Ariko twanaganiriye ku bundi bufatanye bwo mu bihe biri imbere nk’ubukungu, ubuzima n’ibindi.’’

Yakomeje agira ati “ Imyaka maze hano mu Rwanda yahuye n’ibihe bikomeye kubera Covid-19, ariko ku muntu nkanjye wari akora mu rwego rw’abikorera imyaka 40 mu Buyapani, byari iby’agaciro guhura n’ubwo bunararibonye bwo gukora akazi nk’aka ko gutsura umubano hagati y’ibi buhugu byacu by’inshuti.’’

“Akazi kanjye kabaye ako kureba ngo ese ni iki mu by’ukuri u Buyapani butanga nk’umusanzu mu bufatanye n’u Rwanda, ni iki cyakongerwamo imbaraga n’ibindi.’’

U Buyapani ni umuterankunga ukomeye w’u Rwanda, aho nibura guhera mu 2008 kugeza mu 2017, bwahaye u Rwanda inkunga igera hafi kuri miliyoni $350 binyuze mu Kigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA.

JICA yafashije u Rwanda guteza imbere ikoranabuhanga irwoherereza abajyanama muri ryo, itangiza ibigo bihuriramo abafite imishinga ijyanye na ryo birimo Fablab na Klab, ishyigikira n’imishinga itandukanye igamije guhindura isura yarwo.

Prof Nshuti Manasseh yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Buyapani ari mwiza kandi uzakomeza gutezwa imbere.

Ati “Badufasha mu iterambere ryacu, ibintu by’ibikorwaremezo, uburezi, guhanahana ubumenyi aho abanyeshuri bacu bajya kwigayo cyangwa urubyiruko rwabo rw’abakorerabushake ruza gukora hano mu Rwanda.’’

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo 27 by’Abayapani bikora mu nzego zitandukanye. Iki gihugu kandi nyuma yo gufasha u Rwanda gukora icyogajuru ndetse kikoherezwa mu isanzure, uyu mushinga urakomeje aho harimo gukorwa n’icya kabiri.

Minisitiri w'Intebe aganira na Ambasaderi Masahiro Imai usoje manda ye
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edoaurd aganira na Ambasaderi Masahiro Imai wari waje kumusezeraho
Prof Nshuti yavuze ko umubano w'u Buyapani n'u Rwanda uzakomeza gutezwa imbere
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yafashe ifoto y'urwibutso na Ambasaderi Masahiro Imai
Ambasaderi Masahiro Imai yasezeye kuri Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .