Amb. Kimonyo yashimye uko ubucuruzi mu ikoranabuhanga burimo kuzamura umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yatangaje ko gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi byongereye ingufu mu mubano w’ibihugu byombi by’umwihariko mu bukungu kandi bizongera ubutwererane hagati y’u Bushinwa na Afurika.

Amb. Kimonyo yabwiye Xinhua ko ‘kuri ubu u Rwanda n’u Bushinwa biri kwishimira ubutwererane buri wese yungukiramo’. Ni mu gihe mu Bushinwa hakomeje imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubucuruzi bwa serivisi.

Hashize imyaka ibiri Guverinoma y’u Rwanda na Alibaba basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform) rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Binyuze muri ayo masezerano, ibicuruzwa by’u Rwanda nk’urusenda n’ikawa bigurishirizwa ku mbuga zitandukanye za Alibaba nka Tmall, Taobao n’izindi.

Ikawa y’u Rwanda binyuze muri ubu bufatanye iherutse kugurishwa ku isoko ryo mu Bushinwa, aho mu gihe cy’isegonda rimwe gusa hacurujwe toni 1.5 hifashishijwe internet. Iki gikorwa cyabereye mu kiganiro cy’iminota 10 cyiswe “National Treasure” cyatanzwe kuwa 14 Gicurasi 2020.

Amb. Kimonyo yakomeje avuga ko abakaranga bakanashyira ku isoko ikawa bo mu Rwanda bavuga ko bakomeje kwakira ubusabe bw’ibigo byo mu Bushinwa byifuza ikawa y’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko ibigo bito n’ibiciriritse byungukiye mu gushyiraho urubuga rutuma bacururiza mu ikoranabuhanga, kuko bibafasha kugera ku masoko manini kandi badahenzwe.

Amb. Kimonyo yavuze ko gushyiraho isoko rusange rya Afurika rizaba rigizwe n’abaturage barenga miliyari 1.2, bisobanuye ko umugabane wa Afurika wafunguye amasoko yawo akaba rimwe.

Amb. Kimonyo yanavuze ko kuba u Bushinwa bwarabashije kurwanya vuba icyorezo cya Coronavirus bibuha icyizere ariko bikanagiha Isi yose. Yongeyeho ko uko u Bushinwa butera imbere ari ko abaturage ba Afurika batera imbere.

U Bushinwa buri ku isonga mu gukorana n’u Rwanda ibijyanye n’ubucuruzi n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo. Mu mishinga migari, iki gihugu cyateye inkunga harimo iyubakwa rya Stade Amahoro, Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Musanze, uruganda rw’imyenda ruri muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ikompanyi yubaka imihanda minini mu gihugu ifite isoko rya 70%.

Amb. Kimonyo yavuze ko ubucuruzi mu ikoranabuhanga burimo kuzamura umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .