Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ni umuhango waranzwe no guha impamyabumenyi abamaze iminsi bahugurwa mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigizwemo uruhare na Sendika y’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda (REWU) ndetse na RMB.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakozi 200 baturutse mu bigo 10 muri 62 bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Umwe mu banyeshuri basoje aya mahugurwa wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ndahiro Innocent, yavuze ko ubumenyi bahawe buzatuma barushaho kuba inzobere mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Abanyeshuri twiga uyu mwuga turacyari bake, ariko ibikorwa nk’ibi ni byo tukibura kugira ngo tubikunde. Aya mahugurwa ndetse n’ibindi batwemereye twizeye ko bizatugirira umumaro ejo cyangwa ejo bundi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Jean Malic Kalima, yavuze ko nubwo uru rwego rumaze gutera imbere rukirangwamo ibibazo bitandukanye.
Yavuze ko kuba ubucukuzi bugikorwamo n’abantu batari abanyamwuga aribyo bituma abakoresha bamwe badaha abakozi babo ibyo bakeneye byose birimo n’ubwishingizi.
Ati “Nibyo duhora tuvuga. Kubera kutamenya ibyo aribyo nibyo bituma ibigo byinshi bikora aka kazi, bitita ku bwishingizi. Nyuma y’uko tubigaragaje abenshi bitwazaga ko ntabyo bazi, inzitwazo zivuyeho.”
Mu busanzwe abacukuzi bakoraga imirimo yo mu birombe usanga abenshi ntawe ufite ikigaragaza ko ibyo akora abifitemo ubumenyi, ibintu bishimangirwa n’Umunyamabanga wa REWU, Mutsindashyaka André ariko akemeza ko bigenda bikemuka.
Ati “Ubusanzwe umukozi yazaga avuga ati nzi gucukura wamubaza uti ikibyemeza kirihe akakibura. Kugeza ubu rero abanyeshuri 200 twahuguye bazadufasha kwereka bagenzi babo ko impamyabushobozi zikenewe kugira ngo bakore akazi uko bikwiye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Amb, Yamina Karitanyi yavuze ko nubwo abakozi hari ibyo basabwa birimo no kugira icyangombwa kigaragaza ko bafite ubumenyi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abakoresha, nabo hari ibyo babagomba cyane cyane bijyanye no kubahiriza ibigenwa n’itegeko ry’umurimo.
Ati “Turashimira abagize uruhare muri ibi bikorwa bose. Turashishikariza abakoresha b’uyu murimo guha abakozi babo amasezerano y’akazi, bakabamenyera ubwishingizi, bakabahembera kuri banki ndetse ku gihe.”
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi nyuma y’ubukerarugendo. Uru rwego kandi ni rumwe mu zitanga akazi ku bantu benshi, aho kugeza ubu mu Rwanda rukorwamo n’abarenga ibihumbi 40.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!