Ni umuhango wabaye kuri wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, nk’uko Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania yabitangaje.
Uretse kopi, biteganyijwe ko Nyamvumba agomba gushyikiriza Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, umwimerere w’izi mpapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Kagame, ni yo yagennye ko Nyamvumba aba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, asimbura Fatou Harerimana.
Muri Nyakanga 2024, Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje bidasubirwaho ko Gen Patrick Nyamvumba yujuje ibisabwa bituma yakora izi nshingano neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!