00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Gen Nyamvumba yashyikirije Perezida Suluhu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2024 saa 05:09
Yasuwe :

Amb. Gen Patrick Nyamvumba, yashyikirije Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024.

Mu cyumweru gishize nibwo Amb. Gen Patrick Nyamvumba yari yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Amb. Mahmoud Thabit Kombo, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Kagame, ni yo yagennye ko Nyamvumba aba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, asimbura Fatou Harerimana.

Muri Nyakanga 2024, Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje bidasubirwaho ko Gen Patrick Nyamvumba yujuje ibisabwa bituma yakora izi nshingano neza.

Amb. Gen Nyamvumba yashyikirije Perezida Suluhu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Amb. Gen Nyamvumba yaganiriye na Perezida Suluhu
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Kagame, ni yo yagennye ko Nyamvumba aba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .