00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Gatete yeretse Loni ibyo RDC yirengagije mbere yo gushinja u Rwanda gufasha M23

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 June 2022 saa 11:24
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Claver Gatete, yamenyesheje Akanama gashinzwe umutekano ka Loni, ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje u Rwanda gufasha M23 nta kimenyetso na kimwe ishingiyeho, yirengagije ko hari urwego rushinzwe gukora iperereza ryigenga mu bya gisirikare rugatanga imyanzuro.

Ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu biganiro by’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ubwo kigaga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amb Gatete yavuze ko ukubura imirwano kwa M23, kwatumye hirengagizwa indi mitwe irenga 130 ibarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko u Rwanda rwashimye imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu ba EAC iherutse kubera i Nairobi, aho bemeranyije ko bagiye kohereza ingabo z’uyu muryango zigakorana n’iza RDC mu guhashya iyi mitwe yitwaje intwaro.

Ati “Ubushake bw’u Rwanda mu kurinda abasivile, bushingiye ku mateka mabi y’aho Umuryango w’Abibumbye wananiwe kugira uruhare mu guhagarika Jenoside.”

“Turasaba ko hafatwa umwanzuro urambye wo guhagarika amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo aya mateka mabi atazigera yongera kubaho mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Amb Gatete yamenyesheje Akanama ka Loni k’Umutekano ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari kwiyongera imvugo z’urwango zigamije kugirira nabi igice kimwe cy’Abanye-Congo biturutse ku birego “bitari ukuri” iki gihugu gishinja u Rwanda.

Ati “Nk’uko mubizi, abayobozi mu nzego za politiki n’igisirikare ba RDC biyemeje gushinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23. Ibi ni ibirego bidafite gihamya, kandi ikibazo ni uko ibyo birego bivugwa mu gihe hasanzweho uburyo bwo kugenzura ibishinjwa igihugu icyo aricyo cyose.”

Yatanze urugero kuri EJVM, Urwego ruhuriweho n’ibihugu byo muri ICGLR, rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa bya gisirikare. Yavuze ko rutigeze rumenyeshwa na RDC ngo rukore iperereza ku byo ishinja u Rwanda.

Ati “Ubusanzwe ibirego ibyo aribyo byose, bigomba kumenyeshwa EJVM kugira ngo hakorwe iperereza ryigenga. Ibintu RDC itigeze ikora kugeza magingo aya.”

Amb Gatete yavuze ko ingingimira zifitwe n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC, zikwiriye gukemurwa n’amasezerano yagiranye n’iki gihugu mbere cyo kimwe n’inzira ya politiki aho gushinja u Rwanda.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwamaganye icengezamatwara rya RDC ry’uko ngo Uburasirazuba bwayo bugiye kwigarurirwa n’u Rwanda.

Ati “Izi ni imvugo zidafite ishingiro zigamije kuyobya abantu ngo ntibite ku bibazo by’imbere muri RDC. Ni umugambi wa Guverinoma wa RDC wo gutwerera ibihugu byayo by’ibuturanyi ibibazo biyugarije imbere mu gihugu.”

Imvugo z’urwango zigamije kwibasira u Rwanda n’Abanyarwanda ndetse n’abandi Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi zikomeje kwiyongera. Amb Gatete yavuze zituma abaturage bamwe ba RDC bajya mu mitwe yitwaje intwaro bashaka kwirwanaho.

Ati “Nibikomeza, bizakwiza ibibazo mu Burasirazuba bwa RDC, bice igihugu mo ibice kandi bikwize urwango no kutizerana mu Banye-Congo. Bizahungabanya umutekano, bivuze ko Monusco izaba itakibashije kuzuza inshingano zayo mu gihe cya vuba.”

Yavuze kandi ko u Rwanda rubizi neza ko FARDC irwanya M23 ifatanyije na FDLR. Yasabye ko ubwo bufatanye bukwiriye kwamaganwa kuko bwaba busa no guhesha agaciro abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “FARDC ikwiriye kwirinda kwimakaza imikoranire n’iyi mitwe hanyuma ngo iyisabe gufatanya mu kurwanya indi. Nta musaruro bitanga kandi bitesha agaciro umuhate w’akarere na Loni wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .