Gatete impapuro ze zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Jamaica yazishyikirije Patrick Allen, Guverineri Mukuru wa Jamaica.
Nyuma y’icyo gikorwa, Gatete yagiranye ibiganiro na Senateri Kamina Johnson akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ubucuruzi muri Jamaica aho bunguranye ibitekerezo ku bufatanye mu ngeri zirimo siporo, ubukerarugendo n’iterambere.
Izi mpapuro zitanzwe mbere gato y’uruzinduko Perezida Kagame ateganya kugirira muri Jamaica ruzaba ku wa Gatatu tariki 13 Mata.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!