00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Gatete yashyikirije Perezida Nicolás Maduro impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Venezuela

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 July 2022 saa 08:07
Yasuwe :

Ambasaderi Gatete Claver yashyikirije Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Venezuela yitwa Miraflores.

Amb Gatete asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Usibye gutanga izo mpapuro, Gatete yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Venezuela, Carlos Rafael Faría Tortosa, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo ushobora gushimangirwa kurushaho.

Venezuela isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda. Inyungu zayo mu gihugu zireberwa na Jesús Agustín Manzanilla Puppo.

Puppo ni Ambasaderi wa Venezuela mu Rwanda ariko afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo yashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimuhesha ubwo burenganzira.

Icyo gihe yabwiye abanyamakuru ati “ Ndabashimira intambwe mwateye mu iterambere. Nizeye ko gutanga impapuro kuri Perezida Paul Kagame ari intangiriro yo gukomeza kunoza umubano wacu umaze imyaka 40.”

Yakomeje agira ati “Turizihiza umubano mwiza w’imyaka 40 wa Venezuela n’u Rwanda. Ni umubano wagutse ariko nanone ibihe Isi irimo biradusaba ko dukomeza tukarushaho gushimangira ubwo bufatanye.”

Venezuela ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 28, kikaba icya mbere ku Isi gifite amariba ya peteroli ataratangira gucukurwa, n’ubwo kimaze iminsi mu bibazo by’ubukungu byatumye ifaranga ryacyo rigwa n’umutungo ukagabanuka muri rusange.

Ubwo Maduro yakiraga Amb Gatete mu biro bye
Ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gushimangira umubano mwiza bisanganywe
Amb Gatete yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Venezuela, Carlos Rafael Faría Tortosa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .