Ni komite yatowe ku wa 10 Mutarama 2023, izayobora Inama Nshingwabikorwa (Executive Board) ya UNICEF kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023.
Iyoborwa na Perezida, akungirizwa na ba visi perezida bane batoranywa mu bihugu 36 binyamuryango by’iyi nama, biba bihagarariye uduce dutanu tw’isi muri manda y’imyaka itatu.
Ibyo bihugu biba birimo umunani bya Afurika, birindwi bya Aziya, bine byo mu Burayi bw’Iburasirazuba, bitanu byo muri Amerika y’Epfo na Caraibe na 12 byo mu Burayi bw’Uburengerazuba n’ibice bisigaye.
Iyi manda iyobowe na Ambasaderi wungirije wa Danemark mu Muryango w’Abibumbye, Marie-Louise Koch Wegter, nka perezida, ku mwanya wa visi perezida hakaba ba ambasaderi bane: María del Carmen Squeff wa Argentina, Jonibek Ismoil Hikmat wa Tajikistan, Krzysztof Maria Szczerski wa Pologne na Claver Gatete w’u Rwanda.
U Rwanda ruri muri iyi nama muri manda izarangira ku wa 31 Ukuboza 2024.
Ibindi bihugu byo muri Afurika biri muri iyi nama ni Algeria, Chad, Comoros, Côte d’Ivoire, Ethiopia, Liberia na Mozambique.
Inama Nshingwabikorwa ni yo isuzuma ibikorwa bya UNICEF, ikemeza politiki zayo, gahunda zikorwa mu bihugu n’ingengo y’imari.
Ifatwa nk’urwego rukuru ruyobora UNICEF, rugatanga umurongo wa za Guverinoma ndetse rukareberera umuryango, hagendewe ku mirongo migari ishyirwaho n’Inteko rusange y’Umuryago w’Abibumbye n’Akanama kawo gashinzwe ubukungu n’imibereho myiza (Economic and Social Council, ECOSOC).
Inama Nshingwabikorwa ya UNICEF iterana inshuro eshatu mu mwaka, muri Gashyatare, Kamena na Nzeri. Iteranira ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York.
Claver Gatete ni ambasaderi w’u Rwanda i New York kuva muri Mutarama 2022. Mbere yaho yabaye Minisitiri w’Ibikorwaremezo kuva muri Mata 2018, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2013, ndetse mbere yaho yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!