00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Gatera yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Israel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 07:22
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, James Gatera yashyikirije Isaac Herzog, Perezida w’icyo gihugu, impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda.

James Gatera yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel muri Kamena uyu mwaka.

Mu biganiro yagiranye na Perezida Isaac Herzog harimo ibyerekeye intambwe nziza y’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Israël yafunguye ambasade mu Rwanda mu ntangiriro za Mata 2019. Icyo gihe Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israël yavuze ko ari intambwe ikomeye mu kugeza umubano w’ibihugu byombi ku rundi rwego.

Kuri ubu Dr. Ron Adam ni we Ambasaderi wa Israël mu Rwanda.

U Rwanda na Israël bifitanye imibanire kuva mu 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge. Mu 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israël ndetse mu 2015 rutangiza ambasade ifite icyicaro i Tel Aviv.

Muri Mutarama 2019 u Rwanda na Israël byashyize umukono ku masezerano yemerera sosiyete z’ubwikorezi ku mpande zombi gukoresha ibibuga by’indege no kugenderana mu ngendo zidahagaze.

Kuva mu 2012, u Rwanda rwohereza abanyeshuri 200 kujya kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi aho iki gihugu cyateye intambwe mu bijyanye no kuhira ndetse n’ubuhinzi bukorerwa mu nzu, gutunganya imyanda y’amatungo ikavanwamo ibindi bintu, ndetse n’ubuhinzi bubyara umusaruro kandi bwakorewe ahantu hato.

U Rwanda na Israël kandi bisangiye byinshi mu mateka yabyo bitewe n’ibihe byanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na Holocaust yibasiye Abayahudi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, bibiha imbaraga zo kurushaho gukorana.

Ambasaderi Gatera amaze gushyikiriza Perezida wa Israel impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye
Ibiganiro hagati ya ambasaderi Gatera na Perezida Isaac byibanze ku mubano uri hagati y'ibihugu byombi
Ambasaderi Gatera ubwo yakirwaga na Perezida wa Israel, Isaac Herzog
U Rwanda rumaze kungukira mu mubano w'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .