00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Busingye yakomoje ku mpamvu amahanga adatunga u Rwanda agatoki kuri M23

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2022 saa 09:36
Yasuwe :

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu cyumweru gishize yagiriye uruzinduko mu Bwongereza, ahura n’Umwami Charles III, abanye-Congo baba muri iki gihugu n’ibindi. Kimwe mu byagarutse cyane mu biganiro, si amahirwe y’ishoramari cyangwa iterambere iki gihugu kigezeho, ahubwo ni ibirego gishinja u Rwanda.

Nubwo RDC imaze imyaka 28 ihanganye n’imitwe kuri ubu igera ku 130, umutwe witwaje intwaro Tshisekedi, abo muri guverinoma ye n’abanye-Congo bibanzeho ni M23 imaze amezi ane yigaruriye umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka na Uganda.

Ni umutwe Leta ya Congo yakunze gushinga ko ufashwa na Leta y’u Rwanda, mu gihe abawugize bo bagaragaza ko icyo bashaka ari uko Leta ya Congo yubahiriza ibyo basezeranye mu 2013 n’ubu bitarashyirwa mu bikorwa.

Biragoye kubona ikiganiro Tshisekedi yatanze mu Bwongereza atakomoje ku Rwanda. Uhereye ku biganiro yagiranye n’Umwami Charles III kugeza ku muhuro yagiranye n’abanye-Congo baba mu Bwongereza, umuturanyi we u Rwanda yagarutse ku meza y’ibiganiro.

Kimwe mu byagarutsweho n’ikinyamakuru Financial Times, ni uburyo abanye-Congo bakomeje gushinja u Rwanda guteza intambara mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo, ariko bakanenga cyane uko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje guterera agati mu ryinyo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye, yakomoje ku mpamvu abanye-Congo bakomeje kwiriza ariko ntihagire ubumva mu bo baririra, cyane cyane abanyaburayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Amb. Busingye yasobanuye ko ibibazo bya RDC biri i Kinshasa, bityo guverinoma y’iki gihugu igomba kubigira ibyayo ikanabikemura ikareka gushaka gukorera abandi umutwaro wayo.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 130 yihariye igice kinini cy’uburasirazuba bw’igihugu, ihonyora uburenganzira bwa muntu harimo no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ariko icyo kitabonwa n’ikibazo n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ati "Nta Guverinoma itakabaye ihangayikishwa n’ibikorwa by’ihohoterwa by’imitwe yitwaje intwaro yiyongera nk’ibihumyo mu bice bitandukanye bya RDC."

Imibare igaragaza ko kuva mu 2017 kugeza muri Kamena 2022, igisirikare cya Congo FARDC na ADF ari bo bagize uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kuko nka ADF yagaragaye mu bikorwa 451 naho FARDC ikagaragara mu bikorwa 416, mu gihe M23 yagaragaye mu gikorwa kimwe.

Busingye agendeye kuri iyi mibare, yavuze ko guverinoma ya RDC idahangayikishijwe n’ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu birimo gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi no gusahura bikorwa na FARDC kandi ari igisirikare cya Leta.

Raporo y’impuguke za Loni nayo yagiye hanze hutihuti muri Kanama uyu mwaka, uruhande rumwe ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko ku rundi igashinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mirwano na M23.

Nk’ibisasu byarashwe mu Kinigi muri Gicurasi uyu mwaka, raporo igaragaza ko byatewe ku itegeko ryatanzwe n’umusirikare wa FDLR wari kumwe n’ingabo za Congo.

Amb. Busingye avuga "nta guverinoma ihangayikishijwe na FDLR nk’u Rwanda, aho uyu mutwe witwaje intwaro w’abahutu basize bakoze Jenoside, wahawe ikaze na RDC kuva mu 1994, ukagenda ugaba ibitero ku Rwanda, ugakorera abaturage ba RDC ibyaha byinshi bitavugwa."

U Rwanda ruvuga ko umutwe wa FDLR ari wo shingiro ry’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, bitandukanye n’ibirego bya Congo by’uko u Rwanda arirwo nyirabayazana.

Ni umutwe wakomeje gukwirakwiza ingegabitekerezo ya Jenoside, ukomeza kwibasira Abatutsi bavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bwa RDC, bituma hagenda havuka imitwe irimo M23, igamije gufasha abaturage kwirwanaho.

Busingye avuga ko ibi byose ubutegetsi bwa RDC bubyirengagiza bugashinja u Rwanda ibinyoma birimo ko ruri ku butaka bwayo, umutwe M23, kwiba Zahabu, inguge n’ingagi cyangwa raporo ya Loni ishingirwaho ariko itazwi, itaranigeze ibaho.

Yibaza uruhande ibihugu byafata cyangwa icyabihangayikisha mu gihe ibivugwa byose ari ibinyoma, bidafite ishingiro, bitigeze binabaho.

Busingye yasobanuye ko "nta guverinoma itazi ko M23 ari ikibazo cya RDC gituruka ku irangamimerere ry’abayigize, amateka n’aho baturuka, ariko iki gihugu kikaba cyarashyize imbere kubyirengagiza nkana".

Ati "Gushinja ni kimwe, ni igice cyoroshye. Gushinja no kugerageza kubitangira ibimenyetso bihamye ni ikindi. Ariko gushinja gusa nta kimenyetso, ukabikora gusa kuko ari impamvu ya politiki kubikora, ni ikindi kintu kidasanzwe gisaba umuhate ngo bigerweho".

Abasesenguzi bamwe bahamya ko Tshisekedi yifashisha u Rwanda nko kwihisha ikimwaro cyo gutsindwa ku byo yari yemereye abaturage mu gihe habura umwaka umwe ngo yiyamamarize manda ya kabiri.

Kuri uyu wa Mbere Guverinoma y’u Rwanda yasogoye itangazo, inenga uburyo Guverinoma ya RDC ikomeje kugira u Rwanda urwitwazo mu bibazo byayo, ahubwo igakomeza gukorana na FDLR.

Amb. Busingye avuga ko abatamagana u Rwanda kuri M23 ari uko bazi ukuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .