Aba baturage bavuga ko ibura ry’amazi muri iki gihe cy’impeshyi ryakabije cyane ugereranyije n’uko byajyaga bigenda ariko ko ikibazo gikomeye cyane ari aho amazi ari mu mavomero ariko bakangirwa kuyavoma.
Nyirabavakure Séraphine utuye mu Murenge wa Bwishyura yagize ati “Umuryango Croix Rouge watugejejeho amazi ndetse WASAC iraza ishyiraho abakozi bavomesha ariko ntabwo baha amazi abaturage baraza bakayabura ngo kuko WASAC iyo ije ibabarira amafaranga menshi. Bamwe baranayafunze nta muntu ukivoma kuri ayo mavomero rusange.”
Uyu muturage avuga ko ikibazo bakigejeje ku buyobozi bwa WASAC ariko bakaba babona idakurikirana ngo igikemure babashe kuvoma kuri ayo mavomero begerejwe.
Abandi baturage bavuga ko hari abamara n’icyumweru batabonye amazi ndetse ko hari n’aho amezi agiye kuba ane amavomero bari baregerejwe yumagaye bakaba bavoma amazi mabi nayo bitoroshye kuyageraho.
Ntabanganyimana Yuliyana yagize ati “Aya mazi [ava mu musozi] niyo tuvoma kuko twari tuyafite ariko yarapfuye. Tuvoma aya tukavoma n’ayo mu mugezi wa Ntaruka. Amazi rwose turayakeneye.
Uwimpaye Céléstine uyobora ishami rya WASAC muri Karongi yabwiye RBA ko ibura ry’amazi muri aka karere ryatewe n’imirimo yo kubaka inganda zayo kuko hakenerwa amazi menshi ndetse no kwagura imiyoboro yari isanzweho bigatuma aho yajyanaga amazi baba abayabuze.
Uwimpaye yijeje aba baturage ko nka WASAC bagiye gukora ubugenzuzi aho batuye bakareba niba ayo makeya aboneka yo abasha gusaranganywa neza kugira ngo bose abashe kubageraho.
Ku kibazo cy’aho abaturage bimwa amazi kandi ahari, uyu muyobozi yavuze ko byakemurwa n’inzego z’ibanze.
Ati “Ibyo ni ku bufatanye n’inzego z’ibanze, bafite uburenganzira bwo guhindura uvomesha bakaduha undi w’inyangamugayo akaba ari we ujya uvomera abaturage”.
Ubuyobzi bwa WASAC muri Karongi bugaragaza ko aka karere gasanzwe gafite amazi make ndetse ubu bikaba byarabaye umwihariko muri igihe cy’impeshyi.
Uruganda rw’amazi ruri kubakwa mu Murenge wa Rubengera rwitezweho kuzakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi muri uwo murenge no mu wa Bwishyura kuri ubu ifatwa nk’igice cy’umujyi muri Karongi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!