00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazi ya miliyari 9,7 Frw yatunganyijwe na WASAC yahombeye Leta

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 6 May 2025 saa 06:00
Yasuwe :

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yatangaje ko basanze ikigereranyo cy’amazi atunganywa n’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) afite agaciro ka miliyari 9,7 Frw yaratunganyijwe ariko ntiyagurishwa.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, igaragaza ko 56% by’abasabye amazi muri WASAC batayaherewe igihe, ubukererwe bukabarirwa hagati y’iminsi 30 n’iminsi 298.

Ku rundi ruhande WASAC ivuga ko umuntu ushaka amazi ayahabwa mu minsi ibiri amaze kuzuza ibisabwa.

Kamuhire yagaragaje ko kugeza igihe raporo yakorwaga abakiliya 3.988 ba WASAC bari bategereje guhabwa amazi, ubukererwe bukaba bwari hagati y’iminsi 11 na 463.

Ati “Ubuyobozi butubwira ko biterwa n’uko usanga mubazi zidahari […] ariko wareba n’ubu bukererwe uko bungana na bwo burakabije. Ubwo rero ibyo bikoresho bya mubazi bibura kugira ngo umuturage ahabwe amazi cyangwa se amashanyarazi, hari hakwiye gushakwa igisubizo gituma izo mubazi ziboneka kuko kutazitanga ahubwo ni byo bituma icyo kigo kidacuruza kubera ko ntabwo cyatanze amazi. Kuko uko gitanga amazi menshi ni ko bakwishyura igihe bayakoresheje.”

Iyi raporo igaragaza ko amazi yatunganyijwe ariko ntacuruzwe angana na 39%, byabarwa ku giciro gito cyane yagurishwaho akaba akagira agaciro ka miliyari 9,7 Frw.

Hari kandi imiyoboro mu turere 16 tw’igihugu idatanga amazi, amavomo n’ibigega by’amazi, imashini zizamura amazi n’ibindi bidakora kandi bikeneye gusanwa.

Gahunda yo gusaranganya amazi yubahirizwa ku rugero ruri hagati ya 20% na 70% ugereranyije n’ingengabihe iba yatanzwe.

Bigaragazwa kandi ko muri Nyakanga 2023 WASAC yasinye amasezerano yo kubaka ibikorwa remezo by’isuku n’isukura bifite agaciro ka miliyoni 60,5$ na miliyari 13,3 Frw, ibishushanyo by’ibyo bikorwaremezo bikaba byaragombaga kurangira muri Gashyantare 2024, nyamara muri Kanama 2024 byari bitararangira, hamaze kwemezwa igishushanyo ku rugero rwa 20%.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yashimangiye ko uyu mushinga watangiye mu 2018.

Abayobozi b'Inteko Ishinga Amategeko bose bari bategereje kumenya intambwe yatewe mu gukoresha imari ya Leta
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Alexis Kamuhire yavuze ko amazi WASAC yatunganyije ntagurishwe afite agaciro ka miliyari 9,7 Frw
Abadepite n'Abasenateri basabye ko hashyirwa imbaraga mu guha amazi abaturage kuko ari na byo bizafasha gucuruza cyane

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .