Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, igaragaza ko 56% by’abasabye amazi muri WASAC batayaherewe igihe, ubukererwe bukabarirwa hagati y’iminsi 30 n’iminsi 298.
Ku rundi ruhande WASAC ivuga ko umuntu ushaka amazi ayahabwa mu minsi ibiri amaze kuzuza ibisabwa.
Kamuhire yagaragaje ko kugeza igihe raporo yakorwaga abakiliya 3.988 ba WASAC bari bategereje guhabwa amazi, ubukererwe bukaba bwari hagati y’iminsi 11 na 463.
Ati “Ubuyobozi butubwira ko biterwa n’uko usanga mubazi zidahari […] ariko wareba n’ubu bukererwe uko bungana na bwo burakabije. Ubwo rero ibyo bikoresho bya mubazi bibura kugira ngo umuturage ahabwe amazi cyangwa se amashanyarazi, hari hakwiye gushakwa igisubizo gituma izo mubazi ziboneka kuko kutazitanga ahubwo ni byo bituma icyo kigo kidacuruza kubera ko ntabwo cyatanze amazi. Kuko uko gitanga amazi menshi ni ko bakwishyura igihe bayakoresheje.”
Iyi raporo igaragaza ko amazi yatunganyijwe ariko ntacuruzwe angana na 39%, byabarwa ku giciro gito cyane yagurishwaho akaba akagira agaciro ka miliyari 9,7 Frw.
Hari kandi imiyoboro mu turere 16 tw’igihugu idatanga amazi, amavomo n’ibigega by’amazi, imashini zizamura amazi n’ibindi bidakora kandi bikeneye gusanwa.
Gahunda yo gusaranganya amazi yubahirizwa ku rugero ruri hagati ya 20% na 70% ugereranyije n’ingengabihe iba yatanzwe.
Bigaragazwa kandi ko muri Nyakanga 2023 WASAC yasinye amasezerano yo kubaka ibikorwa remezo by’isuku n’isukura bifite agaciro ka miliyoni 60,5$ na miliyari 13,3 Frw, ibishushanyo by’ibyo bikorwaremezo bikaba byaragombaga kurangira muri Gashyantare 2024, nyamara muri Kanama 2024 byari bitararangira, hamaze kwemezwa igishushanyo ku rugero rwa 20%.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yashimangiye ko uyu mushinga watangiye mu 2018.




Amafoto: Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!