00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazi n’amashanyarazi bizagezwa muri buri mudugudu mu myaka itanu iri imbere

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 September 2024 saa 10:55
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere hazashyirwa imbaraga mu mishinga migari igamije kongera ingufu z’amashanyarazi n’amazi meza mu bice bitandukanye, bikazafasha mu kubigeza mu midugudu yose y’u Rwanda.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG yo muri Kamena 2024 yagaragazaga ko ingo 78.9% ari zo zifite amashanyarazi, muri zo 55.9% zafatiye ku muyoboro mugari mu gihe 23% zikoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira by’umwihariko imirasire y’izuba.

U Rwanda rufite intego y’uko umuriro w’amashanyarazi ugera ku ngo zose zirenga miliyoni 3.3 n’izindi nshya zishingwa buri munsi.

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu yagaragaje ko amazi n’amashanyarazi bizagezwa mu midugudu yose bitarenze mu 2029.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko ingo 82% mu Rwanda zikoresha amazi meza, 11% bagakoresha ava mu masoko adatunganyije na ho 6% bakoresha amazi ava mu biyaga.

Yahamije ko intego nkuru Leta ifite ari “Gukomeza ingamba zo kugeza amashanyarazi mu Gihugu hose ndetse hagamijwe no kuzamura ijanisha ry’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda. Ibi bizajyana n’intego yo kuyageza mu tugari twose tw’Igihugu.”

Mu Rwanda hari imidugudu 14,837, imibare igaragaza ko uturere tw’ibyaro ari two turimo ingo nyinshi zidafite amashanyarazi.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kongera umubare w’inganda zitunganya amazi n’ingomero z’amashanyarazi, kandi bakabungabunga izisanzweho.

Ati “Hazakomeza gukwirakwizwa amashanyarazi aho akenewe mu bikorwa byose by’iterambere birimo inganda, inyubako z’ubucuruzi, amashuri, amavuriro, no mu bigo bitandukanye bigira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.”

Biteganyijwe ko impuzandengo y’abakoresha ingufu zisubira izava kuri 52% ikagera nibura kuri 60%.

Hateganyijwe kandi ibikorwa byo gusoza inyigo ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire hagamijwe kuyibyaza umusaruro mu gihe cya vuba mu nzego zirimo ubuzima, ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi, n’izindi.

Kugeza ubu u Rwanda rutunganya amashanyarazi agera kuri megawati 332.6, muri yo 43.9% akomoka ku ngomero zo mu mazi, 4% agakomoka ku mirasire y’izuba.

Biteganyijwe ko amashanyarazi azagezwa mu midugudu yose yo mu gihugu
Mu turere dutandukanye hakomeje ibikorwa byo kubegereza amazi meza
Amazi meza ni isoko y'isuku n'isukura
Abaturage barenga 82% bagerwaho n'amazi meza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .