Amayobera ku Murundi n’Abanye-Congo bazanwe mu Rwanda hamwe n’abahoze muri FDLR

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 15 Mutarama 2019 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Mutobo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, giherutse kwakira abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagera kuri 550, ariko igiteye urujijo ni uko barimo Umurundi umwe n’Abanye-Congo batandatu, bavuga ko bazanywe ku ngufu n’ingabo za FARDC.

Mu mpera z’Ugushyingo umwaka ushize u Rwanda rwakiriye mu kivunge abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’imiryango yabo birukanwe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubwo IGIHE yabasuraga i Mutobo mu Karere ka Musanze, yasanze hari Umurundi witwa Nduwamungu Jean Claude n’Abanye-Congo batandatu bavuga ko bazanye n’abanyarwanda bo muri FDLR, ku ngufu ariko bamwe bakaba basaba ko bahabwa ubuhungiro mu Rwanda abandi bagasaba gutaha.

Nduwamungu avuga ko akomoka mu Majyepfo y’u Burundi mu Ntara ya Makamba, akaba yarahunze mu 2014 ahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu 2015 yavuyeyo ajya gusura abavandimwe be mu nkambi ya Mahama, iherereye mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, asubiye muri RDC afatwa n’ingabo z’iki gihugu (FARDC), afungirwa hamwe n’abanyarwanda bo muri FDLR basaga 200.

Ati “Nafashwe mvuye mu Nkambi ya Mahama ngiye muri Congo, mfatirwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kamanyora. Byabaye ibintu bikomeye kuko banshinjaga ko ndi umusirikare w’u Rwanda ugiye kuneka […] kubera ko nabonaga nimvuga ko ndi Umurundi bansubiza i Burundi kandi nta mahoro ahari, navuze ko ndi umunyarwanda wo muri FDLR, nuko bahita bajya kumfungira muri gereza ya Équateur”.

Yakomeje avuga ko atifuza gusubira mu buhungiro muri RDC kandi ngo ntashaka no gusubira iwabo i Burundi.

Ati “Gusubira mu Burundi ntibishoboka, icyatumye mpunga igihugu n’ubu ntikirarangira niyo mpamvu ntasubirayo. Uko nakiriwe mu Rwanda n’uko dufashwe ubu ndabishima, imfashanyo nsaba Leta y’u Rwanda ni ukumpa ubuhungiro”.

Abanye-Congo barashaka gutaha

Kasisi Muhindo w’imyaka 27 y’amavuko ni umwe mu banye-congo twaganiriye, avuga ko akomoka mu Ntara ya Équateur. Hamwe na bagenzi be bavuga ko bafashwe n’ingabo z’icyo gihugu bagafunganwa n’abo mu mutwe wa FDLR kugeza ubwo babazanye mu Rwanda ku ngufu, kuri ubu bamwe bakaba bifuza gusubizwa iwabo.

Ati “Iwacu ni mu gace kabarizwamo abanyarwanda benshi bahunze. Njye sinigeze njya mu mitwe yitwaje intwaro, abasirikare ba Congo bamfashe mvuye guhinga bajya kumfungira hamwe n’abanyarwanda. Sindi umunyarwanda ndashaka gusubira iwacu.”

Umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu kigo gishinzwe kwakira abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro, Alphonse Senyoni, avuga ko hagikorwa igenzura ngo harebwe uburyo abo banye-Congo n’Umurundi bazanwe mu Rwanda, hamwe n’abanyarwanda bahoze muri FDLR, nirirangira bakazasubizwa iwabo binyuze mu nzira ya dipolomasi.

Hari abiyita aba FDLR ngo babone amafaranga

Ku rundi ruhande Senyoni, avuga ko Abanye-Congo, batari bacye bamaze kuza mu Rwanda biyita Abanyarwanda bo muri FDLR, bagamije ko nibasoza amahugurwa yo gusubizwa mu buzima busanzwe bazahabwe imperekeza.

Ati “Abenshi bajya mu mitwe yitwaje intwaro y’Abanyarwanda bari muri Congo, nk’abanye-Congo twakira hano baza bakoze amayeri kugira ngo nibagira amahirwe bakazasezererwa tutabavumbuye bazahabwe amafaranga y’imperekeza”.

Iyo basezerewe buri wese agenerwa ibihumbi 180Frw mu byiciro bibiri, ku ikubitiro babaha ibihumbi 60 Frw, iyo hashize igihe gito ageze iwabo amaze kumenya icyo yakora bamugenera andi ibihumbi 120 FRW. Abafite ubumuga butandukanye bubakirwa inzu zo kubamo hari n’abagenerwa inkunga y’amafaranga ya buri kwezi bitewe n’ubumuga bafite.

Arakomeza ati “Abanye-Congo bamaze kunyura hano barenga 500 kuko hari n’abaza bazanye n’imiryango yabo, ahubwo hari n’abigeze kunyura hano muri 2014 bazanwe n’Umuryango wiyise ‘Parec’ ku buryo baje n’indege banyura i Kanombe bari kumwe n’abana n’abagore, ariko na bo dukora isuzuma dusanga ni abanye-Congo tubasubiza iwabo”.

Ikigo cya Mutobo kimaze kuvumbura abatari bacye bagasubizwa iwabo binyuze mu nzira y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, kandi ngo hari n’Abarundi bari mu mitwe nka za FDLR babana n’abanyarwanda noneho abanyarwanda bataha na bo bakazana na bo.

Umurundi Nduwamungu Jean Claude avuga ko atifuza gusubira mu gihugu yahunze
Umunye-Congo Kasisi Muhindo avuga ko bifuza gusubira mu gihugu cyabo
Umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu kigo gishinzwe kwakira abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro, Alphonse Senyoni, avuga ko aba banyamahanga bazasubizwa iwabo binyuze muri dipolomasi
Mu Ugushyingo umwaka ushize u Rwanda rwakiriye mu kivunge abari abarwanyi ba FDLR

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza