Amayobera ku ihohoterwa ryakorewe umukozi w’Umunyarwanda muri sosiyete y’Ubwubatsi y’Abashinwa

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Umusore w’umunyarwanda utwara imodoka imena itaka, muri Sosiyete y’Ubwubatsi y’Abashinwa (China Road and Bridge Corporation: CRBC) yavuze ko yahohotewe n’umwe mu bakozi b’icyo Kigo w’Umushinwa ariko icyabiteye kiracyari urujijo.

Ku Gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020 nibwo bivugwa ko Mahoro Pascal uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko ukora nk’umushoferi muri CRBC yakubiswe n’Umushinwa w’umukanishi witwa Xue Bing ku mpamvu zikiri urujijo.

Mahoro Pascal avuga ko bijya gutangira, ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, Xue Bing yarebye mu modoka atwara, akamubaza impamvu afite Mazutu nyinshi bikaza kuba ikibazo agahamagara n’abayobozi, bakamujyana kuri Sitasiyo ya Polisi yo ku Murenge wa Kanombe.

Kuri Polisi ngo bavuze ko bitumvikana ukuntu kugira mazutu nyinshi bibaye ikibazo, baha abari bamujyanye iminota 30 yo kureba ahubwo niba mu bandi bakozi hari uwabuze mazutu, kugira ngo harebwe niba yatwaye iy’abandi, baza gusanga ntawe baramurekura barataha.

Kuri uwo mugoroba ushinzwe Itsinda ry’abakozi Mahoro abarizwamo, yamubwiye ko ku munsi ukurikiyeho yajya ku biro by’iyo sosiyete biherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo agahabwa amafaranga amaze gukorera agataha.

Mahoro uvuga ko yari amaze imyaka ine akorera iyo sosiyete. Ubwo yari agiyeyo nibwo yahakubitiwe na Xue Bing.

Ati “Naje ku biro bikuru i Ndera nsanga umucungamutungo agiye kuzana amafaranga aratubwira ngo tugaruke nyuma ya sa sita. Nasubiyeyo, nka saa kumi nibwo nageze ku marembo mpura n’uwo mushinwa ariwe twagiranye ikibazo ku Cyumweru, noneho kubera ko yari azi ko banjyanye kuri Polisi abona ntabwo bamfunze nibwo yatangiye kunyadukira arankubita.”

Mahoro avuga ko yakijijwe n’abakanishi bari hafi aho. Mu bakozi basanzwe n’abahagarariye amatsinda atandukanye y’abakozi IGIHE yabajije bavuze ko batazi mu by’ukuri intandaro y’ayo makimbirane.

Umwe mu bakorera i Ndera babonye uko gushyamirana yabwiye IGIHE ko yabonye abantu bahura bagatangira gufatana mu mashati, nyuma y’amagambo [atumvise neza kuko yari kure], umushinwa yabwiye uwo mukozi.

Ati “Umushinwa yamusanze hano imbere ariho acyinjira ngiye kubona mbona umuntu akubise undi ikofe mbona abantu baracakiranye bararwanye.”

Nyuma y’imirwano uwo mukozi ntiyahawe amafaranga yari agiye kureba kuko we n’uwo barwanye bahise bajyanwa kwa muganga. Mahoro avuga ko yajyanywe kuri ‘Legacy Clinics’ [ubu yarasezerewe arataha], CRBC igatangaza ko Umushinwa yajyanywe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal [aho akirwariye].

Ihohoterwa mu Kazi

Mahoro Pascal yabwiye IGIHE ko nta kindi kibazo bari bafitanye uretse ihohoterwa basanzwe bakorerwa.

Ati “Nta kindi kibazo twari dufitanye uretse bya bindi byo kugutoteza ngo uri ingurube, bareba ku ruhu babatuka ngo muri Ingurube nyine ni ibintu by’irenganya biri aho ngaho. Hariya habamo ihohoterwa ryinshi.”

Ku byo guhohoterwa mu kazi, umukozi wabonye gushyamirana kwabayeho yagize ati “Wenda hari gihe bakubwira nabi kubera imiterere y’akazi kaba gashyushye naho ubundi ibi ntabwo nabibonaga.”

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri CRBC, Bruce Julien akaba ari nawe urwaje umushinwa yabwiye IGIHE ko uwo musore yibye mazutu kandi ko nta kurwana kwabayeho ahubwo ko umushoferi yakubise Xue Bing, ingumi kubera umujinya wo kwirukanwa yabona ibyo akoze bikomeye na we akiryamisha hasi akibarangura.

Abahaye IGIHE amakuru bavuze ko habayeho kurwana ndetse ko umushinwa yangiritse urwasaya. Ushinzwe abakozi yavuze ko abashoferi basanzwe biba mazutu kandi ko Mahoro yari asanzwe abizwiho gusa na none hakaba urujijo kuko Mahoro Pascal avuga ko nta muntu bari bafitanye ikibazo.

Ku bijyanye no guhohotera abakozi, Bruce yavuze ko bishobora gukorwa n’umuntu umwe ku giti cye ariko bitakwitirirwa sosiyete yose.

Ati “Ntabwo ari Politiki ya sosiyete kandi ndi umunyarwanda ntawe urankubita. Haramutse habayeho ko umuntu umwe afite uburere bukeya icyo ni ikibazo cy’umuntu ku giti cye nk’uko nawe waba ufite umwe mu bakoresha bawe utararezwe neza.”

CRBC imaze imyaka igera kuri 43 yubaka ibikorwa remezo mu Rwanda, ubu iri mu mirimo yo kwagura ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Mahoro Pascal yavuze ko yakubiswe agiye kwishyuza amafaranga yari amaze igihe akorera
Xue Bing wakubiswe ingumi ubu arwaye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .