Amavuta yo guteka ya ‘NEJMA’ yahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 12 Ukuboza 2019 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiti n’Ibiribwa [Rwanda Food and Drugs Authority] cyasohoye itangazo rihagarika ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’amavuta yo guteka y’ibihwagari yitwa [NEJMA] ari mu macupa ya litiro 3 na litiro 5.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa cyatangaje ko amavuta ya NEJMA afite ikibazo.

Iki kigo cyavuze ko amavuta y’ibihwagari ya NEJMA atumizwa na Hazana Trading Limited afite ikibazo cy’uko amatariki agaragaza igihe amavuta yakorewe ndetse n’igihe azatera ubuziranenge agaragara ku ikarito, atandukanye n’agaragara ku icupa.

Ikindi kibazo cyagaragaye kuri ayo mavuta, ni uko nomero iranga igicuruzwa (Batch/Lot number) igaragara ku makarito, nyamara ntigaragare ku macupa.

Izi ngingo ni zo zituma iki kigo gikeka ko amatariki ashobora kuba yaragiye ahindurwa; yaba igihe amavuta yakorewe cyangwa azarangirira.

Iki kigo kiburira buri wese ko amavuta basanganye icyo kibazo, ubuziranenge bwayo bukemangwa ndetse kigasaba abayatumiza, abayaranguza ndetse n’abayadandaza guhagarika kuyagurisha. Abayafite mu bubiko bwabo basabwa kuyasubiza aho bayaranguye.

Iki kigo kandi kirasaba abatumiza, abaranguza ndetse n’abadandaza amavuta ya NEJMA gutanga raporo kuri iki kigo aho gikorera kuri Minisiteri y’Ubuzima bitarenze iminsi itanu. Iyo raporo igomba kuba ikubiyemo ingano y’amavuta ya NEJMA baguze, ayo bagurishije ndetse n’ingano yayo basigaranye mu bubiko.

Abakoresha amavuta ya NEJMA basabwe guharika ikoreshwa ryayo mu gihe hagikorwa ubusesenguzi bwimbitse ndetse kikizeza abanyarwanda ko kizatanga umwanzuro wa nyuma n’icyemezo kizafatwa nyuma y’isesengura.

Guhagarika aya mavuta ya NEJMA bikubiye mu itegeko nimero 003/2018 ryo ku wa 09 Gashyantare 2018 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), cyane cyane mu ngingo yaryo ya munani igika cya kabiri, rivuga ko iki kigo gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge ajyanye no gukora, kubika, kugurisha, gukwirakwiza, gukoresha, gutumiza no kohereza mu mahaga, ibirango, ibipfunyiko by’ibanze bikoreshwa mu gukora ibigengwa n’itegeko ryavuzwe hejuru birimo ibiribwa byakorewe mu nganda, imiti n’ibindi.

Amavuta ya NEJMA yahagaritswe ku isoko ari mu macupa ya litiro eshatu n’eshanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza