Amavuriro y’amadini yemeranyije na Leta uburyo bw’imitangire ya serivisi zirimo kuboneza urubyaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nzeri 2020 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yasinyanye amasezerano n’imiryango ishingiye ku myemerere n’imiryango itari iya leta bifite amavuriro n’ibitaro bifashwa na leta, agamije gushyiraho uburyo buhamye bw’imitangire ya serivisi z’ubuvuzi zihabwa Abanyarwanda.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu n’abahagarariye amavuriro arenga 45 hirya no hino mu gihugu, agamije gushyiraho uburyo bw’amategeko bugena ubufatanye n’imikoranire hagati ya leta na ba nyiri amavuriro.

Zimwe mu ngingo zakunze kugibwaho impaka harimo gahunda yo kuboneza urubyaro no gukuramo inda zitakunze kuvugwaho rumwe na Minisiteri y’Ubuzima na Kiliziya Gatolika, itarashatse ko izo serivisi zikorerwa mu mavuriro yayo.

Banemeranyije ko igihe hari gahunda zigamije guteza imbere ubuzima zinyuranye n’imyemerere ya ba nyir’ivuriro, Minisiteri y’Ubuzima ishobora gukorana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo abaturage babashe guhabwa izo serivisi.

Nyuma y’aya masezerano, Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoni Kambanda, yabwiye RBA ko hari serivisi badashobora gutanga mu mavuriro yabo, nko gukuramo inda, mu gihe amategeko ateganya igihe bishobora gukorerwa, kandi bigakorwa n’umuganga wemewe.

Yakomeje ati “Ari nko gukuramo inda, ntabwo itorero cyangwa Kiliziya byakwemera ko ibitaro byayo bikoreshwa cyangwa bitanga iyo serivisi.”

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Dr Byiringiro Hesron, na we yavuze ko hari serivisi batabura gutanga nko kuboneza urubyaro hagati y’abashakanye mu gihe n’abatarashatse usanga baba bazikeneye.

Ati "Hariho ibyo bamwe batemera ari ibyo gukuramo inda, ari ibyerekeye kuringaniza urubyaro, bamwe bafite uko babyemera, abandi nabo bafite uko babyemera. Ibyerekeye kuboneza urubyaro, ibyo tubigirwamo n’inama, kandi umuntu wese utekereza ntabwo icyo ngicyo umuntu yakirwanya, mu Itorero ry’Abadiventisiti icyo ntabwo tukirwanya, mu gihe cyo kuboneza urubyaro ku bwumvikane bw’abashakanye bombi."

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko muri aya masezerano bateganyije uburyo bwose bwatuma serivisi z’ubuzima zitangwa neza, kandi imyemerere ya ba nyir’ivuriro idahungabanyijwe.

Ati "Dufite uko twumvikanye muri aya masezerano ku buryo tutagira uwo tubangamira, ariko icyangombwa, umuturage uri muri ako gace akaba afite uko yabona serivisi, akaba yayibonera hafi y’aho atuye, nubwo atayibonera mu ivuriro ry’umufatanyabikorwa kubera imyemerere ye, ariko hari ahandi bamurangira bayitangira kandi hafi."

"Ibyo rero twarabinogeje ku buryo, icya ngombwa ni uko umuturage abona serivisi kandi zijyanye n’uko ateye, ubuzima bwe, ku buryo muganga ayimwandikira akurikije ibibazo bitandukanye afite, yamuhitiyemo wenda uburyo bunoze kurushaho, ibyo byose twarabinogeje ku buryo serivisi zitangwa neza, nicyo cyari kigamijwe.”

Kuva mu myaka yashize amavuriro yubakiye ku madini yakunze kugaragaza ubushake buke mu gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro, bikaba byemejwe ko serivisi ivuriro ridatanga rigomba gufasha umuturage kubona ahandi yayikura, kandi hafi y’aho atuye.

Umwe mu basinye ku masezerano ateraho kashe
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege ari mu basinye ku masezerano
Ingabire Marie Immaculée wari uhagarariye Rwanda Women Network yavuze ko serivisi zihabwa abaturage ari zo zigomba kuza mbere
Musenyeri Kambanda yavuze ko hari serivisi zimwe badashobora gutanga kubera imyemerere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .