Umushinga LAISDAR wa Kaminuza y’u Rwanda uterwa inkunga n’ikigo cyigihugu cya Canada cy’ubushakashatsi (International Development Research Centre (IDRC) kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022 washyikirije ibitaro 13 n’ibigo nderabuzima 2 mudasobwa nibindi b’ikoresho by’ikoranabuhanga bifite agacyiro karenga miliyoni 30Frw bizifashishwa mu bushakashatsi kuri COVID-19.
Muri ibyo bikoresho byatanzwe harimo mudasobwa ndetse n’ibindi bizifashishwa mu kubona internet, hagamijwe gufasha ayo mavuriro yatoranyijwe mu kunoza ubwo bushakashatsi nk’uko byagarutsweho na Prof. Ruranga Charles ukuriye umushinga wa LAISDAR.
Uyu mushinga ugamije gucukumbura amakuru ya COVID-19, uko ibipimo byabikwa no kubisesengura ku buryo bwa gihanga kugira ngo bifashe igihugu mu gufata ingamba zihamye zo kuyirinda ndetse n’ikindi cyorezo cyakwaduka mu Rwanda.
Prof. Charles yakomeje avuga ko ubu bushakashatsi buzakorwa hagendewe ku makuru y’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.
Ati “Nk’uko nabivuze ko tuzakoresha amakuru atandukanye yavuye mu bantu aho twafashe 214 muri buri karere babazwa mu bihe bitandukanye. Ibibazo byinshi byibandaga ku ngaruka za COVID-19 mu baturage”.
Prof. Charles yagize at “Uyu munsi ibikoresho byatanzwe byose n’ibigendanye n’ikorabuhanga harimo mudasobwa na internet ya 4G kugira ngo bibashe kurohereza umushinga mumamakuru ukusanya. Ikigenderewe ni ukubafasha kugira ngo haboneke amakuru akenewe hatabayeho izindi nzitizi zatuma ayo makuru ataboneka kuko badafite ibikoresho by’ikoranabuhanga”.
Ayo mavuriro 15 yatoranyijwe mu turere dutandukanye tugize u Rwanda kugira ngo yifashishwe mu bushakashatsi bugendanye no gukusanya amakuru ajyanye n’icyorezo cya COVID-19 ndetse no kuyabika, niyo yashyikirijwe ibikoresho mudasobwa zizayafasha muri iyo gahunda.
Abaje bahagarariye amavuriro bavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha gutanga umusaruro byaba mu mushinga ubwawo ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi, nk’uko Sezirahiga Eugène ushinzwe ikoranabuhanga mu bitaro bya Nyamata yabivuze.
Ati “Kuko ibyo twari dufite byari bishaje, baratwunganiye muri uyu mushinga wa LAISDAR ubwawo mu kwegeranya amakuru yo gukora ubushakashatsi bugere ku musaruro ariko no mu kazi kacu ka buri munsi."
Ibi bikoresho byatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 30 Frw. Uretse ibyo bikoresho kandi, umushinga wa LAISDAR kuri uwo munsi wageneye Kaminuza y’u Rwanda African centre of Excellence in Data Science ibikoresho by’Ikoranabuhanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 12Frw. Ibi bikoresho bizifashishwa mu kubika ibyavuye mu ikusanyamakuru.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!