Amavugurura mu gutwara abantu muri Kigali: Umuntu azajya ava mu rugo azi igihe imodoka imugereraho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Niba wateguraga kugura imodoka yawe bwite mu mujyi wa Kigali ushatse waba ubihagaritse cyangwa ukabitekerezaho. Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwatangaje ko hagiye gukorwa amavugurura mu byo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, bizatuma umugenzi azajya ava mu rugo azi igihe imodoka imugereraho, abafite imodoka zabo bwite bakifuza kugenda mu modoka rusange.

Guhera umwaka utaha wa 2020 kugeza 2025, hazatangizwa icyiciro cya kabiri cy’amavugurura mu byo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali yitezweho gusiga atunganyije urwo rwego ku buryo rufasha Umujyi wa Kigali n’abawutuye gutera imbere nk’uko icyerecyezo cy’igihugu kibiteganya.

Icyiciro cya mbere cy’amavugurura mu byo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali cyatangiye mu 2013, kikazarangirana n’uyu mwaka.

RURA igaragaza ko muri iyo myaka ishize hakozwe byinshi mu kunoza gutwara abantu n’ibintu harimo gutoranya sosiyete zitwara abantu mu buryo rusange muri Kigali, kongera ibyerekezo bikagera kuri 80, bivuye kuri 41.

Abashoferi bashyiriweho amasaha bagomba kuba bari gukora mu gihe mbere bakoraga igihe bashakiye. Hazanywe kandi imodoka nini, hashyizweho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Guhera muri Gashyantare kugeza muri Mata uyu mwaka, RURA yakoze igenzura ry’urwego rwo gutwara abantu n’ibintu kugira ngo imenye ishusho y’ibibura n’ibyagezweho.

Basanze muri Kigali hari imodoka zitwara abagenzi 450, zikaba zikora ingendo ibihumbi umunani ku munsi. Buri modoka ikora ibilometero 164 ku munsi.

Izo modoka zifite ibyicaro ibihumbi 18, ni ukuvuga ibyicaro nibura 40 kuri buri modoka. Imodoka imwe isanzwe basanze ikorera nibura miliyoni 5 Frw ku kwezi.

Abafite imodoka zitwara abagenzi bagaragaje ko ayo mafaranga binjiza ari make ugereranyiije n’ayo baba bakoresheje ariko RURA ivuga ko imipangire mibi y’uburyo bwo gutwara abantu ari byo bituma ayo mafaranga aba make.

Hagaragajwe ko urujya n’uruza mu muhanda, moto ari zo ziba ziganjemo ku kigero cya 60%. RURA ikaba isanga biteye impungenge ku bantu bashaka gutera imbere mu byo gutwara abantu.

Basanze umuvuduko w’imodoka rusange zikora mu mujyi wa Kigali uri hagati ya kilometero 11 na 13 ku isaha, umuvuduko uri hasi ugereranyije no mu bindi bihugu byateye imbere.

Hejuru ya 60% by’abagenzi babajijwe bavuze ko binubira umwanya bamara ku mirongo n’uburyo imodoka zitinda. Binubiye kandi kugenda bahagaze.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema kuri uyu wa Kane yabwiye abanyamakuru ko bifuza ko mu myaka itandatu iri imbere uburyo bwo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali buzaba bupanze neza, byinshi muri ibyo bibazo byarakemutse.

Yavuze ko mu cyiciro cya kabiri bagiye gushyira ingufu mu kubahiriza igihe ku buryo imodoka zigira ingengabihe zihagurukira, umugenzi akajya ava mu rugo azi igihe imodoka igerera ku cyapa.

Yagize ati “Ikigiye gukorwa ni ukumenya amasaha nyayo imodoka ihagurukira, ku buryo umuntu azajya ava mu rugo azi ngo ndagera ku cyapa imodoka ihageze. Tugiye gutanga isoko rifunguye, duhamagarira abantu bose gupiganirwa gutanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange.”

Umuyobozi w’Ishami rigenzura imitangire ya serivizi zo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Eng. Katabarwa Asaba Emmanuel, yavuze ko bifuza ko uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu aribwo buzajya bugena uko umujyi utera imbere n’uko waguka.

Yavuze ko bagiye gukorana n’izindi nzego ku buryo haboneka imihanda yihariye yagenewe imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange ku buryo zidatinda cyangwa ngo zigende gahoro.

Katabarwa yavuze ko icyifuzo ari uko abagendera mu modoka rusange, biborohera kurusha abafite imodoka zabo bwite.

Ati “Turashaka ko abagendera mu modoka rusange barusha abagendera mu modoka zabo bwite. Uyu munsi mu bihugu byo hanze urubyiruko rwinshi ntabwo rushaka gutunga imodoka zabo bwite kuko imodoka zitwara abantu mu buryo rusange nizo zihabwa agaciro cyane.”

Yavuze ko abashoferi bagomba kujya bubahiriza ingengabihe y’uko imodoka zizajya zigera ku byapa, utabyubahirije akabihanirwa.

Ati “Tuzashyira imbaraga kandi mu kwigisha abashoferi kubahiriza ingengabihe, tuzashyiraho uburyo nagera mu cyapa atwereka ko yahageze kandi akahagerera igihe imodoka yagombaga kuhagerera.”

Imibereho y’abashoferi igiye kwitabwaho

Ukurikije amabwiriza abashoferi bakurikiza, bagomba kugera mu muhanda saa kumi n’imwe za mu gitondo bakawuvamo saa yine z’ijoro. Iyo wongereyeho ko bajya kurara bashyize lisansi mu modoka zabo n’ibindi, ugasanga umushoferi aryama amasaha make bikaba byamuviramo umunaniro.

Abashoferi benshi kandi nta masezerano y’akazi bagira no guhembwa hari abahayabwa mu ntoki ku buryo nta terambere rihambaye bakwigezaho kuko ibigo by’imari bitabaha inguzanyo.

Katabarwa yavuze ko ibyo bagiye kubihagurukira, cyane cyane ko uburyo bwo gutwara abantu hagendewe ku ngengabihe bizajya bituma igihe hatari abagenzi benshi abashoferi bamwe bajya kuruhuka, hakabaho gusimburana.

Ati “Ni ugufata neza abashoferi bacu ntibibe bimwe byo gukama inka utagaburiye. Bakora amasaha menshi ubu turi gushaka ko babona igihe cyo kuruhuka, turashaka ko umushoferi na we agira uburenganzira nk’ubw’umukozi. Bahemberwe kuri za konti, bagire amasezerano y’akazi, turashaka ko umwuga wo gutwara abantu uba umwuga koko.”

Umujyi wa Kigali ubu utuwe n’abagera kuri miliyoni 1.6, mu mwaka wa 2040 biteganyijwe ko bazaba ari miliyoni 4.

RURA ivuga ko abaturage badashobora kwiyongera mu gihe uburyo bwo gutwara abantu butavugururwa.

Kugeza ubu hamaze gutangwa itangazo rihamagaraira abashoramri batandukanye gupiganirwa gutwara abantu mu mujyi wa Kigali.

Tariki 31 Mutarama 2020 hazaba hatangajwe abatsindiye gutwara abantu nmu mujyi wa Kigali, bahabwe amezi atatu yo kwitegura.

RURA ishaka ko mu 2025, amavugurura bagiye gukora azatuma abakoresha uburyo bwo gutwara abantu mu modoka rusange biyongeraho 20 %.

RURA ivuga ko abaturage badashobora kwiyongera mu gihe uburyo bwo gutwara abantu butavugururwa
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema kuri uyu wa Kane yabwiye abanyamakuru ko bifuza ko mu myaka itandatu iri imbere uburyo bwo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali buzaba bupanze neza, byinshi muri ibyo bibazo byarakemutse
Umuvugizi wa RURA, Tony Kuramba mu kiganiro n'abanyamakuru
Abanyamakuru ubwo basobanurirwaga amavugururwa ateganyijwe mu rwego rwo gutwara abantu mu modoka rusange mu mujyi wa Kigali
Umuyobozi w'Ishami rigenzura imitangire ya serivizi zo gutwara abantu n'ibintu muri RURA, Eng. Katabarwa Asaba Emmanuel, yavuze ko bifuza ko uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu aribwo buzajya bugena uko umujyi utera imbere n’uko waguka

Amafoto:Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza