00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora y’abajyanama mu Mujyi wa Kigali yasubitswe

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 16 August 2024 saa 02:21
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yatangaje ko amatora y’abahagariye uturere mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yari ategenyijwe ku wa 16 Kanama 2024 yasubitswe.

Ni amatora yagombaga gukorwa n’abagize Inama Njyanama z’Imirenge yo mu turere tugize Umujyi, turimo Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo. Hagombaga gutorwa abantu babiri muri buri karere, ni ukuvuga umugabo n’umugore.

NEC yavuze ko igihe ayo matora azasubukurirwa izakimenyekanisha nyuma.

Perezida wa NEC, Odda Gasinzigwa yabwiye IGIHE ko kuba ayo matora yasubikwa ntacyo byishe “kuko turacyari mu bihe by’amatora.”

Ati “Nta kindi cyo gusobanura kirenze kuko turacyari mu bihe by’amatora. Ni ukuvuga ngo twayakora ejo cyangwa ejo bundi, ntacyo biba byishe icyangombwa ni uko tukiri mu bihe by’amatora.”

Yakomeje avuga ko icyangombwa ari imiyoborere y’umujyi mu gihe manda y’abayobozi bawo irangiye, ariko agashimangira ko itegeko rigenga Umujyi wa Kigali rigomba gukurikizwa.

Itegeko nimero 22/2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali mu ngingo yaryo ya kane, rigaragaza ko Umujyi wa Kigali uyoborwa n’Inama Njyanama yawo.

Riteganya ko Umujyi wa Kigali ugira Abajyanama 11 barimo batandatu batorwa ndetse na batanu bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.

Batandatu muri bo batorwa mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali hagatorwa babiri muri buri karere barimo umugore n’umugabo. Aba bajyanama bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.

Mu ngingo ya munani y’iryo tegeko, hagaragaramo ko inzego z’ubuyobozi z’Umujyi wa Kigali zirimo Inama Njyanama yawo, Komite Nyobozi, n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ibikorwa by’Umujyi, na Komite y’Umutekano.

Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abantu batatu batorwa mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, barimo nibura umugore umwe.

Abo ni Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage.

Abagize komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa, ariko ntibashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.

Amatora y’abajyanama mu Mujyi wa Kigali yasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .