00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora y’inzego z’ibanze yatangiye mu buryo bwihariye, abaturage basabwa kugira ubushishozi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Abaturage batangiye amatora y’inzego z’ibanze yabereye ku rwego rw’isibo, hatoranwa abazahagararira amasibo mu matora yo ku rwego rw’Umudugudu bakanishakamo abayobozi bazayiyobora, basabwa kubikorana ubushishozi mu rwego rwo guhitamo abazabageza ku iterambere.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2021, hirya no hino mu gihugu hatangijwe amatora mu cyiciro kibanza kigamije guhitamo komite itora mu masibo izakomeza no ku rwego rw’Umudugudu.

Ni amatora adasanzwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyahinduye byinshi kuko ubusanzwe amatora y’inzego z’ibanze yahurizaga hamwe abaturage ku rwego rw’umudugudu bakitorera abazabayobora bitewe n’ibyo babona ko buri wese ashobora kuzabagezaho.

Kuri iyi nshuro ntabwo ariko byagenze, ahubwo yabereye mu isibo hatoranwa abaturage batatu bashobora kuyihagararira mu matora azaba ku wa 23 Ukwakira 2021, bakishakamo ugomba kuyobora Umudugudu na komite nyobozi imwunganira, igizwe n’ushinzwe umutekano, ushinzwe amakuru, ushinzwe iterambere, ushinzwe imibereho myiza ndetse n’Umujyanama uhagarariye umudugudu muri Njyanama y’Akagari.

Abaturage bitabiriye amatora babwiye IGIHE ko bari kubikorana ubushishozi, basaba abo bahisemo kuzitwara neza bagahagararira inyungu z’abaturage.

Umuturage wo mu Murenge wa Kimisagara, Mu kagari ka Kimisagara, Nyiramana Dativa, yavuze ko nubwo ayo matora abaye mu bihe by’icyorezo cya Covid-19 ariko batoye inyangamugayo zizabahagararira.

Ati “Nibyo koko turi mu bihe bidasanzwe ndetse turabibona ko icyorezo kigihari. Amatora yakozwe neza kuko yabereye mu masibo kandi ahanini mu masibo twese tuba tuziranye. Twahisemo abo tubona ko babikwiriye kandi turabasaba ko bazaduhagararira neza kuko twabatoye twizeye ubushobozi bafite.”

Sibomana Celestin, utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yagaragaje ko amatora yagenze neza ndetse babasha kwitorera abo babona bakwiye kubahagararira. Yasabye ko abatowe bazakorana ubushishozi mu matora ataha kugira ngo ubikwiriye koko abe ari we uzahabwa kuyobora.

Ushinzwe amatora mu Kagari ka Kimisagara, Nyiraneza Marie Alice, yavuze ko akurikije uko amatora yari asanzwe agenda n’aya yagenze neza nubwo abakurikiranye imigendekere yayo bahuye n’akazi katoroshye bitewe n’ibihe bya Covid-19.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata, Dushimiyimana Jacqueline, yavuze ko akurikije uko amatora yagenze yizeye ko abazatorwa bazatanga umusanzu ukomeye.

Yagize ati “Abaturage bazindukiye ku masibo, bajya gutora abayobozi babona bababereye kandi ubwitabire bwari bwiza nubwo bitabaye 100%. Dukurikije uko bari bitabiriye biri ku kigero cya 98%. Abari gutora twabasabaga gushyiramo ubushishozi kugira ngo batore abayobozi babona bababereye kandi bafite icyerekezo.”

Amatora mu nzego z’ibanze azakomeza ku wa Kabiri tariki ya 19 hatorwa abagomba guhagararira abagore mu nama y’Igihugu y’Abagore n’abagize Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’umudugudu.

Abayobozi bazatorwa ku rwego rw’umudugudu, utuguri, Umurenge n’uturere bazayobora manda y’imyaka itanu.

Abakarani ubwo babaraga amajwi y'ibyavuye mu matora
Abatowe basabwe gushimangira icyizere bagiriwe bagahitamo ukwiriye kuyobora Umudugudu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .