Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC, yari iherutse gutangaza ko amatora y’inzego z’ibanze azatangira ku wa 20 Gashyantare, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, nibwo Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019.ol ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora mu Rwanda.
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, uyu mushinga w’itegeko ngenga kugira ngo iwemeze, usabirwa ubwihutirwe.
Yibukije ko Kigali iri muri gahunda ya Guma mu rugo, kuba Inteko Rusange yateranye ari uko iri tegeko risuzumwa riri mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Senateri Dr Iyamuremye yashimangiye ko Sena ikomeje gushyigikira ingamba zose Leta yafashe mu gukumira iki cyorezo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasobanuye ko muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwerekana ubukana, biragaragara ko amatora y’inzego z’ibanze atategurwa kandi itegeko risanzwe ridateganya icyakorwa mu gihe ubuyobozi n’inshingano by’izo nzego bitagomba guhagarara.
Yagaragaje ko ingingo zavuguruwe ziteganya ko iyo manda y’abatowe mu nzego z’ibanze irangiye hari inzitizi ntarengwa ituma amatora adashobora gukorwa, umuntu uri muri uwo mwanya akomeza gukora inshingano ze kugeza igihe izaba zitagihari.
Itegeko ngenga rigenga amatora riteganya ko hashyirwaho iteka rya Minisitiri ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze rimenyekanisha ko hari inzitizi ntarengwa, ko amatora atakibaye.
Mu gihe inzitizi ntarengwa ibaye itagihari hasohoka irindi teka kugira ngo hategurwe amatora.
Senateri Dr Iyamuremye yihanganishije Abanyarwanda bose babuze ababo kubera iki cyorezo, abarwaye n’abagizweho izindi ngaruka. Ati “Nta kabuza tuzagitsinda.”
NEC yari iherutse gutangaza ko umubare w’abazitabira amatora y’inzego z’ibanze wiyongereyeho abarenga miliyoni 1.3, mu gihe ingengo y’imari izakoreshwa yo yagabanutse ikava kuri miliyari 5 Frw yakoreshejwe mu matora yo mu 2018, ikagera kuri miliyari 3.5 Frw.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!